Muhanga: Hagaragaye umurambo w'umukecuru bikekwa ko yicishijwe ibyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 24 Ukuboza 2021.

Bivugwa ko uyu mukecuru yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo na bamwe mu bagize umuryango we.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ejo ndetse bakeka ko yishwe.

Yagize ati 'Twabimenye ejo inzego zishinzwe zatangiye gukora iperereza, naho ibijyanye n'ibimenyetso ntabwo twabivugaho cyane inzego zibishinzwe nizo zatanga ayo amakuru ariko ikigaragara ni uko ashobora kuba yarishwe bamusanze hafi y'urugo rwe kugeza ubu nibyo bikekwa, ariko baracyakurikirana kugira ngo barebe icyo yaba yarazize.'

Yongeyeho ko uyu mukecuru yari yarashyingiye abana be bose ndetse ko Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rujyana umurambo we kugira ngo usuzumwe.

Amakuru avuga RIB yamaze gushyikiriza umuryango wa nyakwigendera umurambo we kugira ngo ushyingurwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hagaragaye-umurambo-w-umukecuru-bikekwa-ko-yicishijwe-ibyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)