Muhanga: Meya Kayitare yashimiye abaganga, agaya ba Gitifu b'imirenge batanga raporo mpimbano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye abaganga bitewe no kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage, ariko kandi aboneraho no kugaya bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa  b'imirenge batanga raporo mpimbano zitagaragaza neza ibi bibazo.

Meya Kayitare, ibi yabigarutseho ubwo abari mu mutwe w'intore zikora mu bijyanye n'ubuzima ziswe 'Impeshakurama' bashyikirizaga akarere ka Muhanga amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 3 zo kugurira Mituweli abaturage batishoboye.

Yagize ati' Ndabashimira cyane kuko mwitangiye akazi kanyu ndetse mugerageza kugaragaza ko muhiga kandi mugahigura, ariko mwagiye munafasha abaturage kugira ubuzima bwiza mukitangira abaturage mugaragaza imibare y'abafite imiberho mibi n'ibibazo bituma batabasha kubona ubuvuzi bagenerwa kandi mukavugisha ukuri'.

Akomeza avuga ko muri ibi bihe bya COVID-19 urwego rw'ubuvuzi rwakoresheje intege zose kuko ibyo 'mukoramo nibyo mutangira raporo kandi dusanga zitandukanye n'izindi zitangwa'.

Meya ati' Nibyo muri iki gihe cya COVID-19 uru rwego mukorera rwagiye rugaragaza intego nyinshi zifatika mukanatanga raporo kandi twareba tugasanga zitandukanye n'izitangwa n'izindi nzego z'ubuyobozi bw'ibanze'.

Yongeyeho ko muri raporo zagiye zitangwa zivuye mu Mirenge ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage bagiye babona ko 'inzego z'ibanze ku murenge zibeshya imibare y'abafite ibibazo bitandukanye' bigatuma buri mwaka haboneka imibare itumbagiye y'abandi bantu bashya biyongera kubo twari dufite, wakora igenzura ugasanga hashize igihe amerewe gutyo.

Nubwo uyu muyobozi w'Akarere atigeze avugisha umunyamakuru wa intyoza.com ku bibazo aba bayobozi b'imirenge bagenda bahisha, hari abavuga ko bimwe muri ibyo bibazo birimo nko; Gukoresha abana mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro mu bice bya Ndiza, abakirwaye amavunja, abatanga imibare yo hejuru ku banyeshuri bagaruka ku ishuri kandi bararivuyemo, abadafite amacumbi, abadafite ubwiherero n'ibindi bitandukanye bituma abaturage batava mu gice kimwe ngo bajye mu kindi ibyo bakunze kwita 'Graduation'.

Mayor Kayitare Jacqueline.

Gusa igihe kirekire bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze, bakunda kutagaragaza ibibazo bibangamiye abaturage aho usanga imiririre mibi ikiri hejuru ndetse ugasanga bahisha bimwe mu bibazo bisigara mu gihe hakorwa imihanda mishya cyangwa iyagurwa. Abaturage bakagaragaza ko batigeze bahabwa ingurane z'ibyabo byangijwe ndetse hakaba n'abayobozi bavugwa mu kwaka icyacumi ku mafaranga ba rwiyemezamirimo bakora bimwe mu bikorwa byegerezwa abaturage.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-meya-kayitare-yashimiye-abaganga-agaya-ba-gitifu-bimirenge-batanga-raporo-mpimbano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)