Muhanga : Umupadiri washinjwaga gusambanya uwamana w'umuhungu yahanaguweho icyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cyo kugira Padiri Habimfura Jean Baptiste umwere cyafashwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga taliki ya 28 Ukuboza, 2021.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregaga Padiri Habimfura gusambanya umwana w'umuhungu inshuro 2, no gukora inyandiko mpimbano ihakana ko uwo mwana atigeze asambanywa.

Gusa Padiri Habimfura ntiyigeze yemera ibi byaha aregwa, akavuga ko ari ibihimbano.

Urukiko rumaze gusuzuma ibyaha Padiri Habimfura Jean Baptiste aregwa, rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe n'Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Rwemeje ko Habimfura Jean Baptiste adahamwa n'ibyaha yari akurikiranyweho icyo gusambanya umwana ndetse n'icyo guhimba inyandiko mpimbano.

Rwemeje ko agizwe umwere ruhita rutegeka ko ahita arekurwa n'amagarama aherera mu isanduku ya Leta.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yari yatawe muri yombi muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Rusumo bivugwa ko yariho agerageza kwambuka agana muri Tanzania ashaka gutoroka.

Icyo gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste yakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 17 y'amavuko wakoreraga Abapadiri muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umupadiri-washinjwaga-gusambanya-uwamana-w-umuhungu-yahanaguweho-icyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)