Muhima: Umugabo yapfuye urw'amayobera, harakekwa inzoga z'inkorano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 40 yari utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari k'Amahoro, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigendera yajyanywe ku ivuriro riri mu Kagari ka Nyabugogo, bahamugejeje muganga ababwira ko arembye cyane abasaba kumujyana mu Bitaro bya Muhima.

Ubwo bari mu nzira ni bwo abari bamutwaye bamushyize hasi, ahita ashiramo umwuka ubwo yari ageze mu Mudugudu w'Indatwa mu Kagari ka Nyabugogo.

Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu w'Indatwa, Nduwanyirigira Jean Damascène uzwi ku izina rya 'Furaha', yavuze ko ababwiwe kumwihutana kwa muganga bahise bamujyana mu ivuriro gakondo.

Yagize ati 'Bavuze ko ashobora kuba yarozwe, bahita bamujyana kuri iryo vuriro. Yapfuye ataragera kuri iryo vuriro. Ni bwo twamenye amakuru duhita twiyambaza inzego.''

Yavuze ko nta burwayi budasanzwe Muhire yari afite ariko umugore we yavuze ko yari 'yanyoye inzoga nyinshi z'inkorano.'

Ati 'Yabyutse ari muzima, nka saa mbili ataka umutwe bamuha paracetamol ebyiri. Yaje kuryama ariko arushaho kuremba kugeza igihe umugore yahamagaye abana ngo bamujyane kwa muganga barebe ko yavuzwa ariko birangira bitagezweho.''

Yasabye abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo mu gihe barwaye bahite bitabwaho.

Ubuyobozi bwahise bwifashisha imodoka y'Umurenge kugira ngo umurambo ujyanwe mu rugo aho nyakwigendera yari atuye.

IGIHE yamenye ko uyu mugabo yagombaga gushyingurwa kuri uyu wa Kabiri, 28 Ukuboza 2021. Ubuyobozi bw'Umudugudu bwijeje ko buza kubafasha kumuherekeza mu cyubahiro.

Uru rupfu rwatangajwe nyuma y'uko ku wa 26-27 Ukuboza 2021, abantu bane baguye ku Kimihurura, bikekwa ko bazize inzoga banyoye yitwa 'Umuneza'. Batatu bapfiriye kwa muganga, undi umwe agwa mu rugo mu gihe abandi babiri bayinyoye bari kwitabwaho muri CHUK.

Uyu mugabo yaguye ku muhanda wo ku Muhima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhima-umugabo-yapfuye-urw-amayobera-harakekwa-inzoga-z-inkorano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)