Mukura itsinzwe n'abakinnyi badaheruka mu kib... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

As Kigali itari ifite bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Haruna Niyonzima, Olivier Niyonzima ndetse n'umuzamu Ntwari Fiacre, itsinze Mukura ibitego 2 kuri kimwe, ikomeza kwiruka inyuma ya APR FC na Kiyovu Sport.

Abakinnyi As Kigali yabanjemo. Bate Shamiru, Rukundo Denis, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Kayitaba Bosco, Kwizera Pierrot, Ndekwe Felex, Biramahire Abeddy, Hussein Shabani na Rugirayabo Hassan.


Mukura niyo yatangiye yataka cyane As Kigali ndetse iniharira umupira, ariko uburyo bw'igitego bukagorana. Uko iminota yagiye yigira imbere, niko As Kigali yinjiraga mu kibuga ndetse abasore bayo bataherukaga mu kibuga batangira kwigaragaza. Ku munota wa 43, As Kigali yabonye igitego cyatsinzwe na Hussain Shabani, ndetse igice cya mbere kirangira ntazindi mpinduka zibaye.

Abakinnyi Mukura yabanje mu kibuga: Nicolas Sebwato, Kubwimana Cedrick, Habamahoro Vincent, Mwiseneza Daniel, Kayumba Soter, Muhoza Trezor, Mukoghotya Robert, Adams Vincent, Opoku William, Gibrin Aboubakar na Nyarugabo Moise.


Igice cya kabiri cyatangiye nabwo As Kigali iri hejuru, byanatumye ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Hussain Shabani ku munota wa 57'. Nshimiyimana uri gutoza Mukura yatangiye  gukora impinduka akuramo Adams ashyiramo Nkomezi Alex, ndetse na Opoku avamo hinjira Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme.

Bate Shamiru niwo mukino we wa mbere yari akinnye muri uyu mwaka, mugihe Bosco, Felex na Mukonya, bataherukaga kubanza mu kibuga.

Ku munota wa 77 Mukura yabonye igitego cy'impozamarira ndetse umukino urangira As Kigali itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya APR FC. 


Undi mukino wabereye i Rubavu, aho Rutsiro FC yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa. Umunsi wa 11 usize Kiyovu Sport ari iya mbere n'amanota 24; irusha APR FC inota rimwe, naho Gorilla FC iracyari iya nyuma n'amanota 7.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113056/mukura-itsinzwe-nabakinnyi-badaheruka-mu-kibuga-113056.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)