Mvura Nkuvure, gahunda yagaruye urukundo n'ubumwe mu bagizweho ingaruka na jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda ifasha Abanyarwanda b'ingeri zose barimo abiciwe, abakoze Jenoside bafunze n'abafunguwe, abaturanyi babo n'inshuti zabo ndetse n'abana bavutse ku babyeyi bakozweho na Jenoside, bakongera kwiyumvamo urukundo, ubumuntu n'ubuvandimwe.

Umuhuzabikorwa w'umushinga wa Mvura Nkuvure, Karangwa Diogène, avuga ko atari urugendo rworoshye kuko rusaba ko abakora urugendo rw'isanamitima n'isanamibanire bahura amasaha atatu buri cyumweru, bagahura rimwe mu cyumweru kugeza ibyumweru 15 bishize, kandi bakanyura mu byiciro bitandatu birangira abitabiriye ibiganiro hari intambwe bateye ifatika.

Karangwa asobanura ko ibi biganiro bikorwa mu itsinda ry'abantu 15 batuye ku musozi umwe baziranye, rikayoborwa n'abantu babiri bahuguwe (sociotherapiste) na bo bo kuri uwo musozi.

Ibyo kandi bikorwa no muri gereza aho abantu bahurira ahabugenewe bakayoborwa n'abagororwa bagenzi babo babihuguriwe bityo itsinda rikabategura gusubira mu buzima busanzwe mu gihe bazaba bafunguwe.

Akomeza agira ati 'Baraganira bagahana ibitekerezo bagasangira amarangamutima ashingiye ku mateka yabo n'ay'imiryango yabo, bagahana ibitekerezo by'uburyo barenga zimwe mu ngaruka n'ibibazo bagenda bagira mu buzima bakigiranaho barangiza bagafashanya gutuma ubuzima bukomeza.'

Ibi biganiro kugeza ubu bikorerwa mu turere icyenda tw'u Rwanda turimo Muhanga, Nyanza, Nyamagabe, Gasabo, Gicumbi, Burera, Rulindo, Karongi na Rubavu ndetse no mu magereza atanu arimo iya Gicumbi, Huye, Muhanga, Rubavu na Nyarugenge.

Karangwa avuga ko Mvura Nkuvure imaze gutanga umusaruro ugaragara mu bayitabira.

Ati 'Mu buhamya twagiye tubona bwavaga mu matsinda twagiye tubona ko nyuma yo guca mu biganiro bya Mvura Nkuvure ikigero cy'ihungabana kigenda kigabanuka kuri benshi.'

'Umuntu akavuga ati 'nari maze imyaka 10, 15 ntabasha gusinzira ariko uyu munsi ndabasha gusinzira'. Ubwo rero icyo ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko hari icyo gahunda yagiye ikora ku gukira ibikomere kw'abantu.'

Nyuma y'imyaka itatu CBS Rwanda itanga ubu bufasha ku Banyarwanda bahuye n'amateka ashaririye, irateganya kongeraho umwaka umwe wo gukomeza gukora isanamitima n'isamibanire mu turere dukeneye ubufasha kurusha utundi, aho ifatanya na Prison Fellowship Rwanda, itorero ry'Abangilikani mu Rwanda ndetse na Duhumurizanye Iwacu Rwanda.

Karangwa avuga ko intego bafite ari ugufasha Abanyarwanda guhangana n'ingaruka z'amateka ya Jenoside nubwo bagihura n'imbogamizi z'abantu batarumva neza ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho.

Asaba inzego za leta, ibigo bitegamiye kuri leta n'Abanyarwanda muri rusange gukomeza gushyira hamwe mu rugendo rwo kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza yaba ubusanzwe n'ubuzima bwo mu mutwe.

Amatsinda arenga 60% yarangije ibiganiro bya Mvura Nkuvure akora ibikorwa byo kuyateza imbere
Baba ari itsinda ry'abantu 15 bayobowe n'abayoborabiganiro babiri babihuguriwe
Nyuma y'imyaka itatu umushinga wa Mvura Nkuvure ufasha Abanyarwanda, Karangwa yavuze ko bagiye kongeraho undi mwaka
Umushinga wa Mvura Nkuvure ukorera mu Turere icyenda hirya no hino mu gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mvura-nkuvure-gahunda-yagaruye-urukundo-n-ubumwe-mu-bagizweho-ingaruka-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)