Ndamukunda cyane-Inkumi yarushinze numusor... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Berfin Ozek w'imyaka 20 y'amavuko na Casim Ozan Celtik w'imyaka 23, barushinze muri uku kwezi k'Ukuboza nyuma y'amezi abiri uyu musore amennye acide mu maso y'umukobwa isura ye ikangirika, nyuma y'intonganya zabaye hagati yabo.

Aba bombi bamaze igihe kitari gito bakundana ariko nyuma urukundo rwabo rwaje kuzamo agatotsi, maze umunsi umwe ubwo bari gutongana umusore afata umwanzuro wo kumena acide mu maso y'umukobwa avuga ko adashaka ko hari undi muhungu uzakundana n'uyu mukobwa niba bidakunze ko bakomezanya.

Kubera umujinya mwinshi, Casim yamennye acide mu isura y'umukunzi we maze isura ye irangirika cyane ndetse bigera naho yari agiye guhuma burundu.



Berfin isura ye yarangiritse cyane nyuma yo kumenwaho acide n'umukunzi we

Umukobwa yaje kujya kurega uyu musore, binarangira atawe muri yombi na Polisi kubera ibyo yari amaze gukorera umukobwa. Nubwo urukundo rwaba bombi rwari rumaze kuzamo agatotsi ndetse ubona ko rwarangiye ariko nyuma yaho umusore yaje kujya yoherereza amabaruwa atagira ingano umukobwa amusaba imbabazi ndetse amusaba ko bakwiyunga bagasubukura umubano wabo.

Berfin Ozek yagize ati: 'Twandikiranye amabaruwa menshi. Naramwihaye wese. Ndamukunda cyane ndetse nawe arankunda cyane.'

Uyu musore Casim yaje gukatirwa igifungo cy'imwaka 13 n'amezi atandatu muri gereza,  ariko nyuma yaho yaje gusohorwa by'agateganyo muri gereza ariko akazakomeza kwitaba urukiko.

Casim nyuma yo gusohoka muri gereza yahise asaba umukunzi we ko yamubera umugore maze umukobwa nawe nta kuzuyaza yahise avuga Yego. Muri uku kwezi k'Ukuboza, aba bombi bahise barushinga ndetse mu mafoto yagiye hanze yerekanye bari gusinya impapuro zemeza ko babaye umugabo n'umugore ndetse akanyamuneza ari kose ku maso yabo.




Berfin na Casim ubu ni umugabo n'umugore

Iyi nkuru yatangaje abatari bacye mu gihugu cya Turikiya aba bombi bakomokamo ndetse n'umubyeyi [Se] w'umukobwa yatunguwe n'ibyo umukobwa we yakoze byageze n'aho yanga kwitabira ubukwe bwe.

Mu butumwa bwatanzwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamenye iyi nkuru, bamwe muri bo bavugaga ko kuba uyu musore yarahawe imbabazi bitari gukuraho ko aryozwa ibyo yakoze ndetse bakavuga ko uru rugo rwabo rutazamara kabiri. Magingo aya Berfin na Casim kuva babana nk'umugabo n'umugore ntacyo baratangaza kubiri kubavugwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112955/ndamukunda-cyane-inkumi-yarushinze-numusore-wayimennye-acide-mu-maso-isura-ikangirika-biko-112955.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)