"Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n'ingabo zishimye"-Lt Gen MK Mubarakh abwira abakinnyi ba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi wakurikiranye iyi myitozo kuva itangiye kugera ku musozo,yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi.

Yagize ati' Sinabashije kuza gukurikira umukino wanyu ubanza kubera imirimo yamfatiriye ariko mba mbakurikira cyane amashusho narayarebye mwitwaye neza kandi mwerekanye ko abana b' Abanyarwanda mushoboye.

Nshima cyane aba batoza banyu bahinduye imikinire yanyu ku rwego ruri hejuru cyane ari nabyo biduha ikizere ko iriya kipe ko tuzayisezerera tukagera mu matsinda kandi bizagerwaho. Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n'ingabo z'ishimye ku bwo kwitwara neza kwanyu.

Murerekeza mu gihugu cya Morocco ntabwo bijya binkundira cyane kubaherekeza kubera imirimo ariko nziko intsinzi ihari nzaba nange mbakurikiye rwose dufite amahirwe menshi abatoza banyu baturuka muri kiriya gihugu barahazi ibyo nabyo biri mu byongera amahirwe.

Ibindi ni mu kibuga nk'uko abayobozi bacu b'icyubahiro bagiye babibabwira ko nta kipe tutakina nayo nka APR FC kuko twahawe byose kandi umubare w' abakinnyi uba ungana mu kibuga. Tariki 05 Ukuboza 2021 ni finali kandi bizagenda neza kuko murashoboye. intsinzi kuri APR FC iteka.'

APR FC yanganyije 0-0 na RS Berkane yo muri Maroc mu mukino ubanza wabereye I Kigali,ku wa 28 Ugushyingo 2021.

RS Berkane yo muri Maroc izakira APR FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya gatatu CAF Confederation uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021.

APR FC yagombaga kuba yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ariko yari mu gihirahiro nyuma y'uko Maroc ihagaritse ingendo zose z'indege zijyayo kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe 'Omicron'.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru muri Maroc rivuga ko icyemezo cy'Ubwami bwa Maroc cyo guhagarika ingendo z'indege guhera ku wa 29 Ugushyingo saa Tanu n'iminota 59 'nta ngaruka kizagira ku makipe y'umupira w'amaguru" kuko hahagaritswe indege zikora ubucuruzi.

Amakuru ahari avuga ko APR FC ishobora kujya muri Maroc hifashishijwe indege yihariye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ndashaka-kubabona-mubyina-intsinzi-n-ingabo-zishimye-lt-gen-mk-mubarakh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)