Gushimisha umugore cyangwa umukobwa ubundi si ibintu bigoye mu gihe cyose uzi uburyo ndetse n'igihe nyacyo cyo kumubwirira ibintu yishimira kubwirwa. Muri iyi nkuru twabateguriye ibintu cyangwa se amagambo abakobwa n'abagore bishimira kubwirwa n'igitsinagabo kurusha n'ijambo 'Ndagukunda' ubwaryo, nk'uko urubuga Elcrema rwabitangaje:
1.Ni wowe hazaza hanjye: Ubusanzwe urukundo rwa nyarwo kandi rw'abakuze, rwakaranzwe no kubwirana amagambo y'abakuze. Iyo ukundana n'umukobwa uba ufashe inshingano zo guharanira ko yazakubera umufasha bityo uba ubonye impamvu yo gutuma uvunika ushakisha ahazaza heza hawe na we, bityo rero uba ugomba kumubwira ko ari mu mpamvu zituma uvunika kugira ngo muzagirane ahazaza heza. Iri jambo riba rifite uburemere no kurusha 'Ndagukunda' kuko hari n'abavuga 'Ndagukunda' ariko ntiherekezwe n'ibikorwa.
2.Sinzigera ngusiga: Iri jambo rinyura amatwi ye mu buryo bukomeye buruta kumubwira ndagukunda, Kumubwira ko umukunda bizamushimisha, ariko kumubwira ko utazigera umusiga bizatuma yumva ko akunzwe cyane.
3.Utuma Nishima: Iri ni ijambo ushobora kumva ko ari rito ndetse risanzwe, nyamara mu matwi y'umugore cyangwa umukobwa risobanuye urukundo rwa nyarwo. Iyo uhora urimubwira bimugaragariza ko umukunda cyane, ko uhora wifuza kuba uri kumwe na we kugira ngo agushimishe. Ikindi bimugaragariza ko na we imbaraga zo kugushimisha akoresha zidapfa ubusa.
4. Umuryango wanjye uragukunda cyane: Iteka ryose umukobwa ahora yifuza kwishimirwa n'umuryango w'umusore umutereta, bityo iri jambo rikomeza ndetse rigatuma urukundo agufitiye rwiyongera, ariko na none ukabimubwira ari nako kuri, Kuko akenshi akunze guhita atangira kwikorera igenzura rye, kugira ngo ashake ukuri kubyo umubwira.
5.Igitekerezo cyawe kuri we: Igihe cyose umukobwa akenera ko umusore cyangwa umugabo amubwira uko asa cyane cyane igihe yahinduye n'umusatsi cyangwa se yambaye neza, Bibabyiza iyo umubwiye ko asa na bicye ndetse umukundira uko aberwa cyane.
Source : https://yegob.rw/ngaya-amagambo-akomeye-buri-mugore-umukobwa-wese-yifuza-kubwirwa-nabigitsinagabo/