"Ngira ngo buriya ikibazo si nikanzu - Mini... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo ikanzu Miss Ingabire Grace yari yambaye ihenze cyane dore ko igura 530,000 Frw, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bagaragaje ko uwamwambitse iyi kanzu yamuhemukiye cyane. Hari n'abifashishije inkuru ya InyaRwanda.com yakozwe mu bihe bishize kuri Mashami Vincent utoza Amavubi yavugaga iti "Mashami Vincent, Abanyarwanda baramubonye ntababonye", maze na bo batangaza ko uwambitse Miss Ingabire Grace iyi kanzu, abanyarwanda bamubonye atababonye.

Minisitiri Edouard Bamporiki udakunze kuripfana dore ko inshuro nyinshi akunze kugaragaza ukuri kwe ku ngingo zitandukanye zirimo n'izifite aho zihuriye n'umuco ndetse n'urubyiruko, yavuze ko ikibazo atari ikanzu Miss Grace Ingabire yari yambaye, kuko aramutse abonye ikamba, abantu bakwibagirwa ko bigeze kumubona yambaye nabi. Icyakora yanakebuye abambika ba Nyampinga abasaba kujya babambika neza kurushaho.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today ducyesha iyi nkuru, Minisitiri Edouard Bamporiki yagize ati '(Aseka), Ngira ngo buriya ikibazo si n'ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza. (...) Ngira ngo ni ukubwira ababambika bakajya babambika neza kurushaho, ariko kandi ibyo ni ibintu abantu babona mu buryo butandukanye, abategura ni bategure neza byimazeyo'.


Minisitiri Bamporiki yageneye ubutumwa abambika ba Nyampinga

Irushanwa rya Miss World 2021 rimaze iminsi riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Miss World yo muri uyu mwaka, ni ku nshuro ya 70 iri kuba, ikaba yaritabiriwe n'abakobwa 116 barimo n'umunyarwandakazi Ingabire Grace. Icyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa (Final) kizaba mu mpera z'iki cyumweru turimo tariki 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzegukana ikamba, azaba asimbuye Toni-Ann Singh w'imyaka 25 wo muri Jamaica wabaye Miss World 2019 akaba asanzw ari n'umuririmbyi.

INKURU WASOMA: Ikanzu irengeje ibihumbi 500 Frw yaserukanywe na Ingabire Grace yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

Tariki 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Minisitiri Edouard Bamporiki yahaye Miss Ingabire Grace ibendera n'impanuro ubwo yiteguraga kujya muri Miss World. Minisitiri Bamporiki yabwiye Misss Grace ko akiri muto, akaba umusaruro w'urugamba rwari ngombwa, ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza. Yabwiye Miss Ingabire Grace kuzabwira abategura Miss World kumuha ikamba, kuko ari ukwiha agaciro ubwabo.

Ibikubiye mu mpanuro Minisitiri Bamporiki yahaye Miss Grace Ingabire

Minisitiri Bamporiki yagize ati 'Namubwiye ko akwiye kubabwira ko kumuha ikamba, ari bo byungura cyane kurusha we. Kubera ko u Rwanda rwari Igihugu umuntu wese adashaka kumenya. U Rwanda rwari Igihugu kitabarwa, ariko ubu u Rwanda ni Igihugu gitabara, u Rwanda ni Igihugu cyishimiwe, u Rwanda ni Igihugu gisurwa, u Rwanda ni Igihugu gifite imiyoborere myiza ducyesha umukuru w'u Rwanda.'

Akomeza ati '…Namubwiye ko akwiye kuzabwira n'abatanga iryo kamba ko kuriha u Rwanda, kurimuha nk'Umunyarwandakazi ari ukwiha agaciro bo ubwabo. Kubera ko igihugu cy'u Rwanda gifite abana beza, bafite umuco, bafite ubumenyi, bafite ubwiza mu by'ukuri nasoje mubwira ko ni mwiza uvuye mu beza. Abanyarwanda ni beza agiye kubahagararira…'

Minisitiri Bamporiki yakomeje asaba Miss Ingabire Grace kuzakoresha neza igihe azamara muri Miss World, akiga kandi akamenya impamvu ari muri Miss World. Akomeza ati '…Gutata ukamenya aho ugiye niyo ntsinzi. Iyo hajeho uwo mutsindo noneho ni nk'umutemeri uba ushyize kuri kwa kwimana u Rwanda.'

'Ariko ibyo abandi bajyamo twe tutajyamo, ibirangaza abandi twe tutarangariramo, iyo akomeje guhagarara ku muco w'u Rwanda, aba arwimana. Ariko kandi nanone amarushanwa agiyemo akamenya ko ari amarushanwa y'ubwiza. Ntabwo ari amarushanwa yo kujya guhisha ubwiza, ni amarushanwa y'ubwiza. Kandi arabufite, afite umuco, afite n'ubuhanga n'ubumenyi.'


Ikanzu Miss Grace Ingabire yaserukanye yavugishije benshi


Minisitiri Bamporiki ubwo yashyikirizaga Miss Grace ibendera akamuha n'impanuro


ABANDITSI: Yvonne Mukundwa & Mupende N. Gideon



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112512/ngira-ngo-buriya-ikibazo-si-nikanzu-minisitiri-bamporiki-yavuze-ku-ikanzu-miss-ingabire-gr-112512.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)