Twagirimana yafashwe afite insinga z'amashanyarazi zireshya na metero 120 z'uburebure na mubazi, yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Rubambiro, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Kabaya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Banaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Twagirimana byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yagize ati' Polisi yahawe amakuru ko hari abaturage bagize ikibazo cyo kubura umuriro biturutse ku bantu baciye insinga z'amashanyarazi. Twagirimana yari mu bantu bacyekwaga, Polisi yahise ijya iwe kumusaka isanga koko afite ibikoresho twavuze haruguru.'
Twagirimana amaze gufatwa yemeye ko ibyo bikorwa remezo abyiba akajya kubigurisha uwitwa Habumugisha Innocent, akaba yari amaze kumwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 33 kugira ngo abishyire ku nzu ye.
CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Twagirimana afatwa, yaburiye abantu barimo kwangiza ibikorwa remezo, abibutsa ko Polisi itazahwema kubarwanya kandi ifatanyije n'abaturage.
Twgirimana ndetse n'ibyo yafatanywe yashise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.