Perezida Kagame kandi ku wa 29 Nzeri 2021, mu nama yahuzaga abashoramari b’u Rwanda na Zimbabwe, yasabye iki gihugu kohereza abarimu mu gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda.
Ubwo yagezega ijambo ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo amashuri ari ingenzi ariko hakenewe n’abarimu beza.
Ati “Ndakeka ko Zimbabwe yanaduha abarimu beza, rero nabyo mubikoreho nk’ibyihutirwa. Umubare wose mwabona w’abarimu beza twe turiteguye kuko turabakeneye cyane.”
Zimbabwe iri mu bihugu bifite urwego rw’uburezi rwiyubatse kuva mu myaka ya za 1980 mu gihe cy’Ubukoloni kugeza uyu munsi, gifite umwihariko mu bijyanye n’imibare na siyansi.
Raporo ya Global Information Technology mu 2016, yagaragaje ko mu bijyanye no kugira ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mibare na siyansi, iki gihugu kiza ku mwanya wa Kane muri Afurika.
Kuba u Rwanda rwakwakira abarimu baturutse muri Zimbabwe byafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi ariko bikanagabanya icyuho cy’abarimu bake by’umwihariko mu mashuri Nderabarezi, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko kugeza ubu ibiganiro ku mpande zombi bigeze kure ndetse intambwe ya mbere yamaze guterwa.
Yagize ati “Hakozwe inyandiko nsobanurampamvu y’icyo gikorwa kugira ngo bizafashe mu migendekere myiza yacyo. Hakozwe kandi inama hagati ya MINEDUC n’uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe mu rwego rwo gutegura uburyo icyo gikorwa cyazagenda neza.”
Muri rusange abarimu u Rwanda rukeneye ndetse rwari rwasabye Zimbabwe barimo ab’inzobere mu bijyanye na siyansi n’ururimi rw’Icyongereza mu mashuri Nderabarezi (TTCs).
Ni abarimu bitezweho gufasha mu gukomeza gutegura neza abarimu b’Abanyarwanda bazigisha mu mashuri abanza.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nibura abarimu bashobora kuziba icyuho muri ibyo byiciro harimo 278 ba TTC . Hakenewe kandi n’abarimu 36 bazobereye mu byo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET n’abandi 22 bo kwigisha muri Rwanda Polytechnic.
Hakenewe n’abigisha Igiswahili…
Uretse Tanzania na Kenya bikoresha Igiswahili nk’ururimi rwa mbere, mu Karere hari ibindi bifite umubare munini w’abaturage bazi kandi bavuga Igiswahili.
Ni ibihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Malawi, Zambia, Somalia na Mozambique. Muri rusange abaturage bavuga Igiswahili ku Isi hose barenga miliyoni 16.
Ni mu gihe kuva mu 2017, Igiswahili ari ururimi rwa Kane rwemewe mu butegetsi bw’u Rwanda.
Mu barimu ibihumbi 90 bari mu Rwanda, abigisha isomo ry’Igiswahili bagera kuri 741 bakaba bari mu mashuri yisumbuye.
Ubwo Perezida Kagame yagezaga ubusabe kuri mugenzi we wa Tanzania muri Kanama uyu mwaka mu muhango wo kwakira Perezida Samia Suluhu Hassan, yagize ati “Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. “
Yakomeje agira ati “Abantu bacu kare bageragezaga kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza iri guterwa. Na Guverinoma yacu yafashe umwanzuro wo gutangira kwigisha Igiswahili mu mashuri, rero nagusabaga ko waduha umusanzu w’abatwigisha Igishwahili.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari ibiganiro bitandukanye byayihuje na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse hateguwe n’amasezerano agomba kuzasinywa hagati y’Ibihugu byombi.
Karakye ati “Twatekereje kuba dufashe abarimu nibura 10 muri buri Karere. Icyo ni icyiciro cya mbere cy’abarimu b’inzobere bazajya bahugura abarimu basanzwe bigisha ururimi rw’Igiswahili mu mashuri atandukanye mu gihugu hose.”
Yakomeje agira ati “Hakenewe ubunararibonye bw’abarimu ba Tanzania mu rwego rwo kongerera ubushobozi bw’abarimu dusanganywe mu kazi cyangwa se abakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza no mu mashuri makuru byo mu gihugu.”
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi butangaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije cyane mu kubahiriza ibipimo mpuzamahanga bya UNESCO biteganya umubare w’abanyeshuri nibura buri mwarimu aba agomba kwigisha mu ishuri.
Ni ibipimo biteganya ko mu cyiciro cy’amashuri abanza, umwarimu yigisha abanyeshuri 46 mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda muri iki cyiciro umwarimu umwe abarirwa abanyeshuri 44.
Ibi byagenzweho aho abarimu bashya bangana na 28.000 biyongereyeho mu gihe ibyumba by’amashuri bishya byubatswe bingana na 22.505.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, avuga ko iyi gahunda izakomeza gushyirwamo imbaraga hongerwa umubare w’abarimu bashya ndetse banahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi.
source : https://ift.tt/3IraoLP