Iyi tombora iri muri poromosiyo CANAL+ yageneye abakiriya bayo, mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye. Umukiriya wa CANAL+ uguze ifatabuguzi ari guhita ahabwa iminsi 15 areba amashene yose, akaninjira ako kanya muri tombora izatangwamo Moto nk'igihembo nyamukuru.
Mukabahire Beata uri mu banyamahirwe batomboye Televiziyo ya puse 43, yagaragaje ibyishimo afite ndetse aboneraho no gukangurira abanyarwanda kurushaho kwitabira iyi Tombola.
Mukabahire nyuma yo gutombora Televisiyo ya puse 43
Yagize ati "Nshimishijwe no kuba natomboye SmartTV ya puse 43. Nari naguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 10,000Rwf ndetse nongezwa n'iminsi 15 ndeba amashene yose ya CANAL+. Mu bihembo nabonye hano harimo na MOTO ndetse nayo niteguye kuyitsindira kuko ngiye kongera ngure ifatabuguzi rya CANAL+ "
Uwizeyimana Jean Baptiste watomboye Telefoni ya SAMSUNG S20, nawe yavuze ko yatunguwe no kwisanga mu banyamahirwe muri iyi Tombola, ndetse ashishikariza abantu kujya bagura ifatabuguzi hakiri kare.
Uwizeyimana Jean Baptiste ashyikirizwa Telephone n'ubuyobozi bwa CANAL+
Yagize ati " Ntabwo hari hashize igihe kinini nguze Decoderi ya CANAL+. Kugira ngo ninjire muri iyi tombola, nari naguze ifatabuguzi rya 10,000Rwf kugira ngo ndebe ibiganiro bicukumbuye ndetse n'amakuru agezweho ku mashene ya CANAL+. Ubusanzwe ngura ifatabuguzi hakiri kare nkaba nshishikariza n'abandi kujya bagura hakiri kare. "
Rwigema Paterne ukora mu ishami rishinzwe kwamamaza no kwita ku bakiliya ba CANAL+, yavuze ko ibihembo bigihari ndetse ashimangira ko buri wese uguze ifatabuguzi aba yinjiye muri Tombola ako kanya.
Yasoje yibutsa abantu ko umukiriya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya CANAL+ rimwegereye, cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money ari ugukanda (*500*7#), cyangwa se Ecobank Mobile App.