Noheli yahumuye! Indirimbo nshya zagufasha kwinjira muri Weekend - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri urwego twabateguriye indirimbo zishobora kubafasha kwizihiza ibirori by'iminsi mikuru no kuryoherwa nabyo.

Izi ndirimbo ziba ari iz'abahanzi bakizamuka ndetse n'abahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, muri gahunda igamije kumenyekanisha ibihangano nyarwanda.

Uru rutonde ruriho indirimbo ziri mu byiciro bibiri, birimo indirimbo zihimbaza Imana (Gospel music) ndetse n'indirimbo z'ubundi bwoko (Secular music).

Nta kindi kidasanzwe gikurikizwa hakorwa uru rutonde, ahubwo ni ukureba gusa indirimbo zigezweho zishobora gufasha abakunzi b'umuziki nyarwanda kugira ibihe byiza.

Indirimbo zihimbaza Imana

Shimirwa Dawe

Ni indirimbo ya Chorale Kristu Nyirimpuhwe y'i Kabuga. Yahanzwe na Ngendahimana Jean Damascène ubarizwa muri iyi Korali. Yayihanze ashaka gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gushimira Imana cyane ko ariyo igenga byose.
Avuga ko mu butumwa bukubiye muri iyo ndirimbo harimo kwibutsa abantu ko Imana ariyo itanga ubuzima, igatanga umugisha, ikarera imfubyi ndetse ikita ku bapfakazi.

Chorale Kristu Nyirimpuhwe yayishyize hanze ikorera ubutumwa muri Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe y'i Kabuga.

Mfalme wa Wafalme

Chorale Il Est Vivant ikorera umurimo w'Imana muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi(Arcdiocese) ya Kigali.yasohoye amashusho y'indirimbo 'Mfalme wa Wafalme' mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu gusingiza Yezu no kwizihiza Noheli mu byishimo.

Hategekimana Joseph wahimbye iyi ndirimbo yavuze ko igamije gutanga ubutumwa bw'uko hejuru y'ibintu byose hari Imana.

Abanyabwenge

Ni indirimbo y'umuhanzikazi Tonzi ivuga ku ivuka ry'Umwana Yesu. Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yasohoye muri ibi bihe nk'uko asanzwe abigenza. Avuga ko atari we wayihimbye gusa akaba atazi nyirayo.

Ati 'Ni indirimbo maze igihe kinini ndirimba. Nayiririmbaga nkiri umwana kuri iyi nshuro mu bihe byo kwizihiza Noheli, niyo numvise yaba impano naha abantu bose kugira ngo ibafashe gukomeza kwizihiza ivuka rya Yesu ku bamwemera.'

Ijwi ry'umwana urira

Ni indirimbo y'umuririmbyi Aimé Uwimana wamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana, aho yayikoranye na bagenzi be Joy na Catherine. Igaruka ku gutegura abantu ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Tuguhaye ikaze

Ni indirimbo ya Goshen Family Choir ikorera umurimo w'Imana mu karere ka Musanze, ikorera muri ADEPR. Igaruka ku guha ikaze akana Yesu ku Munsi Mukuru wa Noheli.

Iyi Korali igizwe n'abaririmbyi basaga 100, aho yatangiye mu 1995. Goshen kugeza ubu imaze gukora indirimba zisaga 80 z'Amajwi na 50 z'Amashusho, zirimo album esheshatu zikozwe mu majwi mu gihe ifite enye z'amashusho.

Ineza yawe

Korali Agape ikorera umurimo w'ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise 'Ineza yawe'. Ubusanzwe iyi korali yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Abasirikare', 'Waramamaye', 'Gucungurwa', 'Dawidi', 'Turayisenga Ikumva' n'izindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umutoza w'Indirimbo muri Korali Agape, Manishimwe Joshua, yavuze ko ari indirimbo yo kuvuga kugira neza kw'Imana. Ati 'Ivuga ku neza y'Imana. Ni indirimbo twahaye abakunzi bacu mu buryo bwo kubifuriza gusoza umwaka neza bari mu mashimwe tubaha.'

Merry Christmas

Nayo ni indirimbo ya Jehovah Jireh Choir igaruka ku kwizihiza umunsi wa Noheli. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae kuko ni nawo mwihariko iyi Korali ikunze kumenyekanaho.

Korali Jehovah Jireh yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w'Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by'umwihariko muri CEP ULK.

Twamurikiwe

Ni indirimbo igaragaza ko Yesu ari urumuri kuri benshi bari mu mwijima mwinshi.

Merry Christmas

Ni indirimbo y'umuhanzi Lil G wamenyekanye mu muziki nyarwanda kuva mu myaka myinshi. Yabwiye IGIHE ko yayitekereje ashaka gufasha abantu kwifurizanya umunsi mwiza wa Noheli. Ikindi ni ugufasha abantu kwifurizanya umunsi mwiza wa Noheli.

Merci Maman [Warakoze Mama]

Ni indirimbo y'umuhanzi Kavange Jean Sabin [Kavange] ubarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa. Yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku kuntu abona umubyeyi ukuriwe kuzamuka bimugora.

Ati 'Igitekerezo cyavuye aho mbona umubyeyi utwite inda nkuru azamuka ananiwe cyane bimpa ishusho y'imvune bagira kubera twebwe. Nsubiza amaso inyuma ndeba gukura kwacu uburyo Mama yavunitse adukuza, arera n'abandi mu bushobozi buke yari afite, aharanira ko twiga bituma inganzo ikomeza kuzamuka.'

Indirimbo zisanzwe

Juu

Umuhanzi akaba n'umucuranzi Methuselah Sax Water yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Juu' bisobanura hejuru. Uyu muhanzi ni umuhanga mu kuririmba no gucuranga Guitar, Saxophone na Clarinet.

Methuselah Sax Water asobanura indirimbo ye agira ati 'Urukundo rutandukanye no guhararana. Iyo ugize amahirwe ugahura narwo ntuzigere urubabaza.'

'Juu' iri mu njyana ya Afrobeat.

Chamber

Iyi ndirimbo ni iya Ariel Wayz iri kuri Extended Play [EP] aheruka gushyira hanze yise 'Love & Lust' ivuga ku byiyumviro byo gutera akabariro.

Iyi ndirimbo yifashishijemo umuraperi Kenny K Shot mu mashusho yayo aba aribo bakinamo nk'abakundana.

Confess

Ni indirimbo ya Steve Ndahigwa uzwi nka E.T na mugenzi we Kriss Espoir. Uyu musore w'umuraperi w'imyaka 21 ubusanzwe yamenyekanye mu ndirimbo 'Kantona' yakoranye na Dj Pyfo na Kenny K-Shot.

E.T uvuga ko yatangiye umuziki mu 2018 iyi ndirimbo ye yashyize hanze ivuga ku musore uba asaba umukobwa ko yamubwiza ukuri, akamubwira ko ari we akeneye ku buryo adakeneye urukundo rw'imikino.

Ijana

Ni indirimbo y'umuririmbyi Rurangwa Hussein wamenyekanye nka Seyn ufatanya gukora umuziki no gutunganya amashusho y'indirimbo. Indirimbo igaruka ku muntu utinya gukora ibintu bimwe na bimwe nyamara 'nta myaka ijana'.

Seyn yatangiriye urugendo rwa muzika muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard mu 2018, ariko muri uyu mwaka baratandukana. Mu gihe yamaze muri Incredible Records, Seyn yakoreyeyo indirimbo zirimo 'Rewind', 'Ndabishaka', 'Cemba' ndetse na 'Like You' yakoranye na bagenzi be bari bahuriye muri iyi nzu ifasha abahanzi. Yaherukaga iyitwa 'Next'.

Be. Li. Eve

Ni indirimbo y'umuhanzikazi Kaya Byinshi. Uyu muhanzikazi ubusanzwe afite umwihariko mu kuririmba no gucuranga gitari. Aririmba Reggae, Blues, Hip Hop n'izindi njyana.

Uyu mukobwa yakuze aririmba mu rusengero ariko nyuma aza kwinjira mu muziki ubwo yigaga muri kaminuza aririmba mu itsinda rya Viva Musica Band.

Kaya Byinshii yaherukaga gushyira hanze EP yise 'Nyabyinshi', iriho indirimbo nka 'Uri Kaya?', 'Gamble', 'Kami', 'Blurry' yakoranye na Icenova, 'Iby'ejo' ye na Bushali, '5AM' ndetse na 'You know waririz'.

Muri uyu mwaka yari ahagarariye u Rwanda muri Prix Découverte RFI ariko ntabwo yabashije kwegukana iki gihembo kuko cyatwawe n' Umuririmbyi Alain Chirwisa uzwi nka Alesh cyangwa King Lesh ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Madamazela

Ni indirimbo ya Sano Dereck, Olivis na Tizzo bahuriye mu itsinda rya Active. Iyi ndirimbo iri kuri EP iri tsinda riheruka gushyira hanze yitwa 'Activity' iriho indirimbo eshatu. Zirimo iyi bashyize hanze amashusho yayo yitwa Amabara, na Tequiero.

Madamazela iri mu njyana ya Amapiano igezweho muri iki gihe mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Nakuvura

Ni indirimbo nshya Riderman yahuriyemo n'umuririmbyi Shema Kananura Kevin wamenyekanye nka Kevin Skaa uheruka gusinya mu Ibisumizi Records.

Igaruka ku guhumuriza umukobwa wagize ibikomere mu rukundo yizezwa n'umusore kubimuvura, akamumara irungu ryose yatewe n'abamubanjirije.

Logo

Ni indirimbo nshya y'umuhanzikazi Cassandra uri mu bakobwa basanzwe barapa. Iri mu bwoko bw'Amapiano agezweho cyane muri Afurika ndetse amaze kugera no mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa Uwase Françoise. Yakoze ibihangano bitandukanye birimo ibyari byiganjemo Dancehall ubwo yari agitangira umuziki mu 2017, nyuma aza kugenda yimariramo Hip Hop.

Nkawe

Ni indirimbo nshya y'umuhanzi Ben Adolphe. Igaruka ku musore waryohewe mu rukundo ku buryo avuga ko nta wundi uruta umukobwa baba bakundana. Akavuga ati 'Nta wundi umeze nkawe.'

Mu mashusho ya 'Nkawe' Ben Adolphe yifashishijemo umukobwa witwa Shantel usanzwe ari umukunzi w'umuhanzi Juma Jux uri mu bakomeye muri Tanzania. Iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma y'iyo yise 'Aba-Ex' yakoranye na Platini P, yakunzwe cyane.

Abahanzi basohoye album na Ep ku bwinshi muri iyi minsi

RNB360

Mu ntangiro z'iki cyumweru umuririmbyi Nel Ngabo yashyize hanze EP yise 'RNB360'. Yashyize hanze iyi album ye nshya ku wa 21 Ukuboza 2021.

Mu ndirimbo ziri kuri 'RNB 360' harimo iyo yise 'Perfect', 'Keza' yahuriyemo na Buravan, 'Henny', 'Muzadukumbura' yakoranye na Fireman, 'Want you back', 'Bindimo' yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, 'Takalamo' yakoranye na Platini P, 'Uzanyibuka', 'Church boy' ye na Angel Mutoni, 'Mutuale' yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na 'Waiting'.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nel Ngabo mu minsi ishize yavuze ko bitandukanye na album ye ya mbere yise 'Ingabo,' iyi ifite umwihariko wo kuba yarakoranye n'abahanzi benshi kandi biganjemo abakuru muri muzika nyarwanda.

Izina ry'iyi album ni impine y'amazina ye ikaba kandi na none impine y'injyana akora.

Ati 'RNB ni injyana nkora ya RnB, ikindi ikubiyemo amazina yanjye Rwangabo Nelson Byusa [RNB]. 360 ivuze ko ari ikintu cyuzuye kuko nashyizeho injyana zitandukanye. Ntabwo nibanze ku njyana imwe, hariho Afrobeat, RnB n'izindi ariko cyane nkanagenda mvangamo ka kantu ka RnB.'

Ushaka kureba iyi album Wakanda hano https://www.youtube.com/playlist?app=desktop&list=PL6QfjcWEd5aN3Fa2fKYvJRPSmO0pmqoeM

Twaje

Ku wa 20 Ukuboza Yvan Buravan yashyize ku isoko album ye ya kabiri yise 'Twaje', ifite umwihariko wo kubaho indirimbo zumvikanamo umudiho gakondo.

Ni album y'indirimbo 10 zirimo izo yakoranye n'abahanzi nka DJ Marnaud, Ruti Joel, Andy Bumuntu na Ish Kevin.

Kuri iyi album hariho indirimbo ebyiri zonyine zamaze gusohoka; Tiku Tiku na Ye Ayee. Kugeza ubu album yose ya Yvan Buravan iri gucururizwa ku mbuga zose zizwi ku isoko mpuzahahanga ry'umuziki hakiyongeraho n'urubuga rwe bwite.

Habaye nta gihindutse, igitaramo cy'imbaturamugabo Yvan Buravan azamurikiramo album ye nshya giteganyijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2022.

Kanda hano urebe iyi album: https://www.youtube.com/playlist?list=OLAK5uy_kU4qf6oOZ3R86k5CM9iFJU5seDrritk2U

Connect me

Umuhanzikazi ukizamuka Bwiza Emerance wazanye izina rya Bwiza ubarizwa muri KIKAC Music, yashyize hanze Extended Play [EP] yise 'Connect me' yahuriyemo n'abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki nyarwanda.

EP yise 'Connect me' iriho indirimbo esheshatu. Yayihuriyeho n'abandi bahanzi nka Riderman mu ndirimbo bise 'Mi Amor', Kevin Skaa bakoranye mu yitwa 'Hello', Mico The Best bahuriye mu yo bise 'Wibeshya', Social Mulla bakoranye mu yitwa 'My Lady', chriss Eazy bakoranye iyo bise 'Lolo' ndetse na NizBeatz bakoranye 'Loco'.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bwiza yavuze ko kwita iyi EP ye 'Connect me' ari uko buri ndirimbo iriho ayifata nk'itangiriro ry'umuziki we.

Bwiza yavuze ko kuba ari umuhanzi ugitangira ariko akaba yarabashije gukorana n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ari umugisha kuriwe kandi abishimira Imana.

Yavuze ko impamvu atakoranye n'abahanzikazi ari uko ashaka ko bo bazagira umwihariko wabo ku wundi mushinga azashyira hanze mu minsi iri imbere. Indirimbo zose ziri kuri iyi Ep Bwiza yagize uruhare runini mu kuzandika.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/noheli-yahumuye-indirimbo-nshya-zagufasha-kwinjira-muri-weekend

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)