Nshuti Ian yagereranyije umubabaro Yesu yagiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nshuti wahoze akora umuziki wa Secular nyuma akaza kujya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ni indirimbo ya gatandatu ashyize hanze.

Avuga ko iyi ndirimbo nshya 'Ibise' yayikoze mu buryo bwo gutuma abantu bayibazaho cyane bitewe n'izina yayise, gusa ko harimo ubutumwa butandukanye.

Ubwa mbere yagize ati "Igaragaza umubabaro wagizwe na Kristo utari uwo gutera agahinda abantu, uwo mubabaro niwo wavuyemo guhindura abantu bizera kuba abana b'Imana."

Nshuti yabwiye INYARWANDA ko mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, yaririmbye agaragaza imbaraga z'umukristu n'ubushobozi afite binyuze mu kwizera Yesu Kristo.

Hari aho uyu muhanzi aririmba avuga ko umubabaro wa Yesu yagize ubwo yari ku musaraba, byari ibise bibanziriza kuvuka kw'icyaremwe gishya.

Aha ngo yumvikanishaga ko umubabaro Kristo yagize ari uko yagiye ku musaraba mu mwanya w'abanyabyaha, ko we atari umunyacyaha.

Ati "Uwo mwanya yagiyeho yakuyeho undi munsi wese wagombaga kuzajya kuri uwo mwanya."

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikanisha ko Yesu yitangiye abantu yishyura umwenda, kugira ngo abantu batazajya ikuzimu.

Mu gitero cya gatatu, uyu muhanzi avuga ko Imana ari nziza 'itabitewe n'imirimo, ahubwo niyo kamere yayo'.

Akavuga ko yashyizemo uyu murongo mu rwego rwo kubwira abantu ko badakwiye kubaho mu buzima bwabo bumva ko Imana ari nziza kubera ko hari ibyo yabakoreye, ahubwo 'Imana yo ni nziza kuko ari yo kamere yayo'.

Ati 'Nta kintu na kimwe kiyitera guhindura, ihora ari Imana y'inyembabazi.'

Nyuma y'iyi ndirimbo azakomeza gusohora indirimbo zitandukanye, ku buryo mu mpera z'umwaka wa 2022 azamurika Album ye ya mbere.

Uyu musore yavukiye muri Uganda ahitwa Kiboga, ubu akaba atuye Gikondo. Umuziki yawutangiye mu 2013, amenyekana mu ndirimbo 'Ikintera kuririmba'.

Nshuti avuga ko afite intego yo gukora umuziki w'ubutumwa bwiza bw'Imana, binyuze mu mpano yahawe. 

Muri iki gihe, yiga muri Kaminuza ya ULK mu bijyanye n'ubukungu. Amashuri abanza yize Ryabega naho ayisumbuye yize T.T.C Bicumbi.


Umuhanzi Nshuti Ian yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ibise'

Nshuti avuga ko Yesu Kristo yitangiye abantu kugira ngo babone umukiro uhoraho

Nshuti avuga ko yifashishije impano ye azakora indirimbo zihembura imitima ya benshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBISE' YA NSHUTI IAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113055/nshuti-ian-yagereranyije-umubabaro-yesu-yagize-nibise-byabanjirije-umukiro-ku-bakristu-vid-113055.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)