Umukinnyi w'icyamamare ku isi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Lionel Messi yagaragaye yasohokanye n'umugore we witwa Antonella Roccuzzo, bakaba bagaragaye bari kubyinana.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Messi n'umugore we bari kubyinana, gusa imibyinire ya Messi ikaba yatangaje abafana be ndetse n'abakurikira football muri rusange.
Nubwo bavuga ko nta mukire ubyina nabi, reba amashusho ya Messi ubwo yarari kubyina hamwe n'umufasha we, maze utubwire niba azi kubyina cyangwa niba byaramwihishe.