Filime 'Ndategereje' ni iya Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Sinza mu ruhando rwa muzika, dore ko ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo 'Nabaho' aririmbamo ko kuva yabaho atari yabona umugabo umeze nka Yesu. Jado Sinza yakunzwe kandi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: 'Wagize neza', 'Ongera wivuge', 'Nta yindi Mana' na 'Ndategereje' yatumbagije izina rye binatuma ayihimbamo filime y'uruhererekane ya Gikristo iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.
Hashize amezi 5 Jado Sinza atangiye gushyira hanze iyi filime ye akayinyuza kuri shene ye ya Youtube yitwa 'Jado Sinza'. Tariki 07 z'ukwezi kwa Kamena 2021, ni bwo yashyize hanze agace kayo ka mbere kamaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 12. Agace gaheruka kujya hanze ni aka 8, kakaba karashyizwe kuri iyi shene tariki 02 Kanama 2021. Igice cya mbere (Season 1) cy'iyi filime kigizwe n'uduce (Episodes) 8, ari na two tumaze kujya hanze. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko Igice cya 2 (Season II) nacyo bagiye gutangira kukigeza ku bakunzi b'iyi filime.
Yvette umwe mu bakinnyi b'imena muri filime 'Ndategereje'
Mu bakinnyi b'imena b'iyi filime harimo uwitwa Umurungi Yvette uzwi na benshi ku izina rya Mukazi, akaba akina yitwa Kylie Teta Ndebe. Kylie akina ari umwana w'imfubyi wababaye cyane kubera ubuzima bushaririye bw'ubupfubyi. Uyu mukobwa uri hafi kuzuza imyaka 24 y'amavuko, yatubwiye ko nta role n'imwe atakina kuko biba ari ugukina gusa, atari ibintu bishobora kumubaho mu buzima busanzwe. Ubwo twaganiraga, yatangiye yivuga ati "Nitwa Umurungi Yvette, akabyiniriro (Nickname) ni Mukazi, hari n'abanyita Kylie. Tariki 28 Ukuboza nzuzuza imyaka 24".
Kylie cyangwa se Mukazi nk'uko benshi bamuzi, akomoka mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama, akaba atuye muri Kigali. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko ubwo yinjiraga muri Sinema atahiriwe no gukina muri fiime yashakaga kubera ibyo atari yujuje. Ati "Ntangira kwinjira muri filime bwa mbere ntabwo byakunze kuko ntabwo nari nujuje ibyo basabaga (ibipimo)".
Yakomeje avuga ko 'Ndategereje' ariyo yamwinjije mu mwuga wa Sinema. Ati "Iyo natangiye gukinamo bwa mbere hari muri Werurwe 2021 ni bwo twatangiye gu shooting trailer ya mbere isohoka muri Mata. Natangiriye muri 'Ndategereje', nkinamo nitwa Kylie Teta Ndebe. Nkina ndi umwana wababaye cyane w'imfubyi". Avuga ko nta muntu yavuga ko ari we wamukundishije gukina filime, ati "Ntawe ahubwo nakuze mbikunda cyane nabona filime nkumva nanjye ndashaka cyane kuzayikina".
Umurungi Yvette yabwiye InyaRwanda.com ko arangamiye kuba umukinnyi mpuzamahanga muri sinema ndetse akagera no ku rwego rwo gukora filime ze bwite. Aragira ati "Urwego nifuza kugeraho ni ugukina apana gukinira mu gihugu gusa, no kurenga igihugu kandi nkagera ku rwego nanjye ngira izanjye (producer)".
Ni abahe bakinnyi ba filime Kylie akunda cyane mu Rwanda?
Uyu mukinnyi utanga icyizere cy'ejo heza muri sinema yavuze ko abakinnyi ba filime bose abakunda, gusa hari umwe yavuze mu izina nk'umuntu yakuze akunda. Ati "Bose ndabakunda ariko nkitangira gukunda filime nyarwanda nakunze 'Amarira y'urukundo', nakunzemo cyane Kayumba Vianney wakinnye yitwa MANZI".Â
Ati "Abakinnyi bose ba hano mu Rwanda barashoboye kandi ndabakunda". Yunzemo ati "Ndabakunda kuko baritanga cyane kandi urwego filime nyarwanda igezeho harimo itandukaniro n'iza mbere, ubona ko hagenda hazamo iterambere kandi n'abakinnyi bashoboye".Â
Nk'umukinnyi wa filime, yavuze ko nawe hari filime akunda cyane ku buryo binashobotse ko yazikinamo byamushimisha cyane. Izo filime abereye umufana zirangajwe imbere n'iyitwa Impanga ya Bahavu Janet wamenyekanye nka Diane muri City Maid. Yvette/Mukazi ati: "Ni nk'eshanu: Impanga, City Maid, Ejo heza, Umuturanyi na Seburikoko".
N'ubwo amaze umwaka umwe nawo utaruzura muri sinema, avuga ko amaze guhuriramo n'imbogamizi zirimo amananiza no kutamenyana n'abantu benshi mu ruganda rwa Sinema. Ati "Connection nkeya kandi n'abo mubashije guhuza bakazana amananiza".Â
Iyo uganira na Kylie wumva bimugoye kwemeza ko ajya atekereza kuzatungwa na cinema gusa, nta kandi kazi ayibangikanya nayo, icyakora avuga ko hamwe n'Imana nta kidashoboka. Avuga ko yashimishwa no gukabya izo nzozi kuko akunda cyane sinema. Ati: "Biramutse bikunze, Imana ni yo igena byose".
Yvette yifuza kuzakora filime ivuga ku buzima bushaririye abana b'imfubyi babamo
Ku bahanzi, hari uwo muganira akakubwira ko hari indirimbo adashobora kuririmba - urugero nk'abakora umuziki wa Gospel, benshi bakubwira ko badashora kuririmba urukundo kuko baba bariyemeje guhimbaza Imana gusa. Muri Sinema na ho usanga hari abakinnyi banyuranye badakozwa ibyo kuba bakina 'Role' zose, urugero hari umukinnyi wa filime udashobora gukina ari umujura, gukina ari umupfumu n'izindi role abantu benshi batinya.Â
Si ko bimeze kuri Umurungi Yvette kuko we avuga ko nta role n'imwe atakina. Ati "Nta n'imwe ntakina (role) kuko byose nzi ko ari acting bitari ibya nyabyo kandi biba bifite message (ubutumwa) ibikurikiye ishaka gutangwa ku bantu".Â
Uyu mukobwa avuga ko aramutse abonye ubushobozi yashakisha abantu bafite impano zo gukina filime kuko hari ababura ubushubozi n'ubuvugizi budahagije bakabura uko berekana ko bafite impano yo gukina filime.
Ikindi yakora/azakora igihe azaba yabonye ubushobozi harimo "gukina filime zigaragaza ihohoterwa abana b'imfubyi bakorerwa mu miryango, n'ubuzima abana b'abakobwa babayeho abantu ba judging (babacira imanza), urugero hari abakora ibintu kubera agahinda gakabije ariko abantu aho kubaganiriza bakabafata nk'ibirara. Njyewe numva ari byo bintu nakwibandaho cyane".Â
Yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko mu myaka itanu iri imbere azaba amaze kugera kuri byinshi mu ndoto ze, ati: "Nifuza byibuza kuzaba naratambukije imwe muri message nifuza gutanga mbinyujije muri filime".
Yvette avuga ko nta role n'imwe atakina muri sinema
Kayumba uzwi nka Manzi ni we Yvette yakuze akunda cyane
Filime Impanga ya Bahavu Janet niyo filime Yvette akunda kurusha izindi
Jado Sinza ni we nyiri filime 'Ndategereje' ikinwamo n'abarimo Yvette Umurungi (Kylie)
Bamwe bamwita Umurungi Yvette nk'amazina ye bwite, abandi bakamwita Mukazi nk'akabyiniriro ke abandi bakamwita Kylie izina yitwa muri filime 'Ndategereje'
'Ndategereje' ni yo filime yatumye yinjira muri sinema nyuma yo kubyifuza kenshi bikanga
Akomoka mu Ntara y'Iburasirazuba ariko atuye muri Kigali
Yvette avuga ko muri filime akunda cyane harimo na City MaidÂ
Kylie/Yvette aziruhutsa umutima nakora filime ye ivuganira abana b'imfubyi bakorerwa ihohoretwa
REBA HANO AGACE KA 8 KA FILIME 'NDATEGEREJE' IKINWAMO N'ABARIMO YVETTE