Bafite ubufatanye, bafite umwihariko wabo wo kwambara, baratandukanye ndetse n'ibyo baririmba biratandukanye cyane kuko igihe cyose baziye ntibatinya kotsa igitutu bakuru babo basanze mu muziki ku buryo nabo n'ubwo bitizewe neza ushobora gusanga bahinda umushyitsi.
Aba bahanzi bazanye umwihariko kuko kera ni gake wasangaga abahanzi nyarwanda bari kumwe basangira ndetse bagahuriza hamwe bitarimo intonganya za hato na hato izo bita 'Beef'.
Ni kenshi ubufatanye mu bahanzi buba bukwiye kugerwaho no kwiharira imyidagaduro kuruta ibindi byose cyane cyane urebeye no mu mboni y'indi miziki yo hanze n'ubwo ntahataba ururunturuntu.
Aba bahanzi b'ikiragano gishya mushobora guhura ariko bitewe n'uko bambaye ugahita ubibwira kuko baratandukanye cyane.
Bazanye uburyo bwabo bwo kwambara no gutuma imbuga nkoranyambaga zibahozaho ijisho kuko bafite inyota yo kuvugwa, guhora mu itangazamakuru ndetse ntibatinya kuririra kuri bakuru babo kugira ngo umuziki bakoze bawucuruze.
Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakomeye
Mu minsi ishize umuhanzi Juno Kizigenza yerekejweho amaso cyane bitewe n'uburyo ababibonye bavuze ko yahangaye Meddy ariko we akaza kuvuga ko ari umuhanzi mukuru yemera kandi afatiraho urugero.
Icyo gihe yavuze ko nta mwami uba Ishyanga, bihuzwa na Meddy kuko yari asohoye indirimbo 'My Vow' ikunzwe cyane ndetse yakiriwe neza ku isoko maze abantu batandukanye bagatangira kumwita Umwami mu muziki w'u Rwanda.
Juno Kizigenza yongeye kwiharira imbuga nkoranyambaga ubwo yatangiraga gukururana na Ariel Wayz ntatinye no kumusomera mu ruhame, akabyuka yihariye impapuro za mbere z'ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda.
Juno Kizigenza kandi yakoresheje umukobwa wasaga n'uwambaye ubusa, maze abantu batandukanye bacika ururondogoro kuko ibyo byari bishya mu maso y'abanyarwanda ariko nanone ari byiza mu myidagaduro.
Ariel Wayz undi muhanzikazi mwiza uri gukoresha impano afite akayihuza no kwamamaza ibikorwa bye no kubigeza kure ndetse ibi bigakorwa mu bushobozi butari bwinshi kuko nta muhanzi uravuga ko afite abajyanama bahoraho.
Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze amafoto yambaye ubusa, gusa ku myanya y'ibanga ye yagiye ahashyira utuntu dutoya tuhapfuka. Ayo mafoto yatumye avugwa cyane mu itangazamakuru.Â
Iyi nteguza igezweho cyane muri iyi minsi
Muri icyo gih yari kuvugwa cyane, nawe yagerageje kuzamura EP ibura amasaha macye yenda gusohora. Iyo EP yise Love and Lust ni imwe mu ziri kuvugisha abantu benshi. Siwe Gusa kuko hari undi muhanzi witwa Seyn uherutse gushyira hanze integuza y'indirimbo ye 'Ijana', akaba agaragara yambaye ubusa buri buri ku bugabo bwe yahatwikirijeho akanyoni.
Ntawakwibagirwa umurindi wa Bushali, Ish Kevin , Alyn Sano, Niyo Bosco n'abandi benshi b'ikiragano gishya bafite inyota yo gukora umuziki mwiza ugendanye n'udushya.
Kera nta muhanzi wakoreshaga imbuga nkoranyamabaga zicururizwaho umuziki keraka Youtube ndetse hari n'abatarazigiraga batazi kuzikoresha kugeza magingo aya cyangwa bakabashyiriraho ibihangano. Ariko ubu abahanzi bose bahagurukiye gukiresha izi mbuga.
Iyi ndirimbo ya Juno Kizigenza yavugishije abantu
Umuhanzi ubwe asigaye ajya gusohora indirimbo yabanje kuzisohorera ku mbuga zicuruza umuziki bitewe n'uburyo isoko barijemo baryiteguye ndetse biteguye guhangana. Reka dufatire urugero rworoshye ku bitaramo biri kuba bikuzuza abantu, higanjemo cyane ab'ikiragano gishya kuko barihariye cyane mu gukundwa no gutuma abantu baza kubareba kuko hari ibyo bahinduye.
Umuhanzi Seyn ni uku aherutse guteguza indirimbo ye nshya 'Ijana'