Apotre Mutabazi uherutse kwandikira Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Perezida Paul Kagame akwiye guhabwa izina rya Baba wa Taifa [Umubyeyi w'Igihugu], avuga ko ibaruwa ye yagerageje gusobanura impamvu Perezida Kagame abikwiye.
Ati 'Nanditse mbereka ko abikwiye cyangwa se ibyo nabonye abandi bari bujuje we anabirengeje ndangije ndavuga nti ntibabona hari ikiburamo bazampe umurongo kugira ngo bigerweho.'
Mutabazi avuga ko nyuma yo kugaragaza iki cyifuzo yahise akora ikiganiro kigakurikirwa cyane kandi ko umubare munini w'abagarukaga kuri iyo baruwa ye ari abavugaga ngo 'natwe twarabitekerezaga ni uko adutanze.'
Ariko nanone hari n'abatabyumva kandi ko abo bamwatatse [Mutabazi] 'Kandi mu ibaruwa ntabwo nigeze mvuga ko Mutabazi yaba ikintu iki n'iki.'
Muri abo kandi harimo n'abavuze ko uyu mukozi w'Imana ari gucinya inkoro, gusa we akavuga ko atari ko biri ndetse ko no muri iriya baruwa yabyanditsemo.
Abamunenga uyu Apotre Mutabazi bagaruka ku biganiro yabanje gutangaza aho yakundaga kunenga bimwe mu byo mu miyoborere y'u Rwanda byagiye binifashishwa na bamwe mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.
Apotre Mutabazi avuga ko uku gukomeza kwigaragaza muri Politiki hari abari basanzwe bamuri hafi batangiye kumwitaza.
Ati 'Abantu batinya Isi ya Politiki peâ¦nk'uko hari abantu batinya igisirikare [uretse ko ubanza nanjye aho ndimo] hakaba n'abandi bavuga ngo ahubwo ntabaye muri force ibindi byororera.'
Mu bo byateye ubwoba ngo harimo n'umugore we ariko ko yatangiye kubyakira ariko ko yamubwiye ngo azavuge ko atari kumwe na we muri ibi bya politiki.
Gusa ngo Mutabazi we ntacyo akunze gutinya nubwo hari uwigeze kumubwira ko atinya Faustin Twagiramungu [Rukokoma] ariko ko yamusubije agira ati 'Njye Ntinya abantu batatu, ntinya umugore wanjye, nkanatinya Imana, nkanatinya Leta.'
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW