Umugore wo mu Murenge wa Gahanga ,Akarere ka Kicukiro yatabawe ubwo yari agiye kwiyahurira mu nyubako y'Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo.
Ahagana saa sita z'amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki a 10 Ukuboza 2021,nibwo uyu mugore w'abana batatu yashatse kwiyahura asimbutse mu igorofa ya Gatanu.
Uyu mugore wafatanywe ibaruwa yari yanditse avuga ko yafashe icyemezo cyo kwiyahura kubera ko yasanze Isi ishaririye.
Ubuyobozi bwa bw'Inkundamahoro bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko camera zishinzwe umutekano w'iyi inyubako ari zo zerekanye amashusho y'uko uyu mugore ashaka kwiyahura, abashinzwe umutekano bahita bajya kuburizamo iki gikorwa.
Uyu mugore we yabwiye IGIHE ko yari agiye kwiyahura kubera ko yasanze isi ntacyo imumariye n'ubuzima bumushaririye.
Yagize ati 'Ikibazo mfite n'uko hari ibintu mba mbona nkeneye nakwihaye kuva mfite amaboko n'amaguru n'umutwe, nubwo abantu bakunda kunyita umusazi ndi muzima pe!. Njya nkurura ubuzima bwanjye nkabona nta cyiza cy'isi.'
Uyu mugore yavuze ko ari ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura ariko ko yaganirijwe, agahumurizwa akerekwa ko adakwiye kwiheba no gushaka kwivutsa ubuzima.
Ngo yahise ahindura igitekerezo yari afite, anasaba abafite icyo gitekerezo kukireka.
Inkuru ya IGIHE