Ni umushinga wagombaga gutangira muri Mutarama 2021 ariko kubera impamvu zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utangira muri Kamena 2021 ukazarangira muri Gashyantare 2024, ukazagera ku bahinzi b'imboga n'imbuto 5,000 mu Karere ka Nyagatare ariko ubu ukaba ukorana n'abahinzi 3,000.
Aba bahinzi 3,000 mu mirenge itandatu y'Akarere ka Nyagatare bakaba bakorera ku buso bwa hegitari 560 ndetse bakaba bamaze kubona umusaruro wa Toni 135 z'inyanya, imiteja, urusenda n'inanasi.
Umukozi wa Duterimbere ushizwe guteza imbere ubuhizi bw'imboga n'imbuto mu Karere ka Nyagatare avuga ko mbere na mbere bafasha abagore kwizigamira binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, mu bigega by'ubwizigame ndetse no gukorana n'ibigo by'imari.
Ibi ngo babitozwa hagamijwe ko batazabura amafaranga y'igishoro mu gihe umushinga bafashwamo uzaba urangiye.
By'umwihariko Nyagatare ngo banabatoza kumenya ko bagomba kumenya ko imihindagurikire y'ikirere ishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo bityo bakagira umuco wo kuhira imyaka.
Ati “Hari ugufata amazi amanuka mu mirima n'ava ku mazu yabo ku buryo bagira umuco wo kuhira kuko murabibona hano imvura nibwo igitangira kugwa. Bagize uwo muco wo kuhira byabafasha cyane kuko imvura yagwa itagwa bagomba guhinga kandi bakeza.”
Mukamuhire Solange wo mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Karushuga mu Murenge wa Rwimiyaga akorera mu matsinda abiri. Rimwe rihinga inyanya, irindi rigahinga urusenda.
Avuga ko bahisemo gukora uyu mushinga kuko ari wo babonaga wabaha inyungu nyinshi ugereranyije n'ibigori bahingaga mbere.
Mukamuhire avuga ko Duterimbere yabafashije kubona imbuto y'urusenda, ibaha imashini yuhira ndetse by'umwihariko ibazanira umuguzi w'umusaruro wabo uzajya uwohereza mu mahanga ari we SOUK.
Asobanura kandi ko umushinga wabo uzabafasha gutera imbere ku buryo mu myaka iri imbere nibura umugore uri muri rimwe muri aya matsinda azabasha kwigurira ubutaka.
Agira ati “Burya guhiga umuhigo ntuwuhigure ni ikibazo, ubundi twari twifuje ko buri mudamu nibura mu mwaka wa 2024 buri wese azaba afite hegitari y'ubutaka yiguriye abikesha iyi mishinga yacu.”
Zimwe mu mbogamizi bafite harimo ikibazo cy'umuhanda mubi ku buryo kugeza umusaruro wabo ku isoko bigorana, gukoresha umuti mwinshi kubera igihu giterwa n'umugezi w'Akagera ndetse n'ibyonnyi by'inyamaswa.
Iyi mishinga yo kongera umubare w'abahinzi b'imbuto n'imboga mu karere ka Nyagatare, Duterimbere iwufashwamo na OXFAM n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'i Burayi (EU).
source : https://ift.tt/31kHlbV