Nyamagabe: Imvura yasenye inzu z'abaturage n'ibindi bikorwa remezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ku ishuri ribanza rya Sumba muri Gasaka, ibyumba byasambutse
Ku ishuri ribanza rya Sumba muri Gasaka, ibyumba byasambutse

Nk'uko bisobanurwa n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, iyo mvura yasenye inzu esheshatu mu Murenge wa Gasaka n'indi imwe mu Murenge wa Musebeya.

Yasambuye kandi ibyumba by'amashuri ku ishuri ribanza rya Ruganza mu Murenge wa Musebeya, ndetse no ku kigo cy'amashuri cyo mu Murenge wa Gasaka.

Umuyaga uvanze n'iyo mvura wanagushije amapoto abiri y'amashanyarazi mu Murenge wa Musebeya, unagusha umunara wa radio yo muri gare ya Nyamagabe bita Ijwi rya gare.

Ku ishuri ribanza rya Ruganza mu Murege wa Musebeya
Ku ishuri ribanza rya Ruganza mu Murege wa Musebeya

Meya Niyomwungeri aboneraho gusaba abafite inzu zifite ibisenge bitaziritse nk'uko amabwiriza ya Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi abivuga, kuzisubiramo bakazizirika, mu rwego rwo kwirinda ko bene ibyo biza byabasenyera.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-imvura-yasenye-inzu-z-abaturage-n-ibindi-bikorwa-remezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)