Nyuma y'uko ikipe ya Nyanza FC imenyeshejwe ko umukino wagombaga kuyihuza na Rugende FC w'ikirarane mu cyiciro cya kabiri utakibaye, iyi kipe yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko igomba kwishyura ibyakoreshejwe byose kuko yari yageze ku kibuga ahagomba kubera umukino.
Ni umukino wagombaga kubera i Rugende uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2021 ariko mu buryo butunguranye iyi kipe yamenyeshejwe ko uwo mukino usubitswe bazamenyeshwa igihe uzabera nk'uko bigaragara mu butumwa iyi kipe yohererejwe mu buryo bwa Email saa 10h z'uyu munsi bwasinyweho n'umunyamabanga w'umusigire wa FERWAFA, Iraguha David.
Buragira buti 'bwana perezida tubandikiye tubanyesha ko umukino w'ikirarane mwari mufitanye uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2021 n'ikipe ya Rugende utakibaye tuzabamenyesha ikindi gihe uyu mukino uzaberaho.'
Saa 11:16', Rugende FC yahise isubiza FERWAFA ko bashingiye ku ibaruwa yo ku wa 21 Ukuboza 2021 ibamenyesha ko bazakina na Rugende FC umukino w'ikirarane tariki ya 31 Ukuboza 2021, bagashingira ko n'amabwiriza mashya ya MINISPORTS avuga ko imikino izahagarikwa tariki ya 1 Mutarama 2022 ndetse banashingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA bamaze kugera i Rugende aho uyu mukino wagombaa kubera.
Bakomeje bavuga ko mu gihe bahisemo gusubika umukino bagomba kwishyura iyi kipe ibyo yakoresheje byose iza i Kigali.
Bati 'mu gihe muhisemo gusubika uyu mukino twizere ko muza kudusubiza ibyakoreshejwe byose hitegurwa uyu mukino cyane ko mutigeze mutumenyesha ikintu kidasanzwe gitumye mufata uyu mwanzuro wo gusubika umukino habura amasaha make ngo ube. Ubu ntabwo tubona impamvu n'imwe yatuma umukino utaba.'
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyanza-fc-yishyuje-ferwafa