Nyanza: Habonetse umurambo w'umugabo bikekwa ko yiyahuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo wakoraga mu rwuri rw'inka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko bakeka ko yiyahuye kuko basanze umuti wica udukoko bashyira mu myaka hafi y'aho yapfiriye.

Yagize ati 'Yiyahuye nijoro ariko turavuga ko yiyahuye kuko basanze mu cyumba yaguyemo umuti wica udukoko ariko iperereza riracyakomeje.'

Yakomeje avuga ko umugabo wabanaga na nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe RIB kugira ngo atange amakuru.

Ibiro by'Akarere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-habonetse-umurambo-w-umugabo-bikekwa-ko-yiyahuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)