Nyarugenge : Imodoka yakoze impanuka iruhukira mu nzu y'Ubucuruzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z'amanywa kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, imodoka y'ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n'umuhanda werekeza ku kigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare.

Iyo modoka yaje iboneza aho abantu binjirira, igonga ushinzwe umutekano (Isco), irakomeza yinjira mu iduka ricuruza ibintu bitandukanye na ho isangamo umuntu, ariko ku bw'amahirwe ntawe yahitanye usibye kubakomeretsa bikabije.

Ababonye iyo mpanuka iba barimo abashinzwe gupakurura ibicuruzwa baketse ko uwari utwaye iyo modoka ashobora kuba yari yasinze cyangwa yari afite indarane, kuko urebye uburyo yaje ikinjira muri CHIC, ubona ko atari ukubura feri.

Umwe mu bari muri iyo modoka yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru, naho umwe mu bakora mu iduka iyo modoka yangije, we yavuze ko yari asohotse, agaruka bamuhamagaye ngo aze arebe ibibaye.

Amafoto : Kigali Today



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Imodoka-yakoze-impanuka-iruhukira-mu-nzu-y-Ubucuruzi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)