Nyaruguru: Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bahawe miliyoni 10 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo mafaranga bayahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika binyuze mu mushinga ‘Mupaka Shamba Letu’ ugamije gufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika ku bufatanye na Alert International ku nkunga ya Swedish International Development Cooperation Agency (SIDA) na Cooperation Swisse.

Koperative yitwa Shirinyota yorora inkoko ikanacuruza ibiribwa nduhurabagenzi yahawe inkunga ya miliyoni 6 Frw naho Koperative Kungahara icuruza amatungo n’ibiyakomokaho yahawe miliyoni 4 Frw.

Bayahawe nyuma yo kugaragaza imishinga bazakora, bahigika izindi koperative enye bari bahuriye mu marushanwa.

Kizima Emmanuel uhagarariye Koperative Shirinyota yavuze ko inkunga bahawe igiye kubafasha kwagura ibikorwa bakora.

Ati “Tugiye kwagura isoko kuko ubusanzwe ntabwo twahazaga iry’imbere mu gihugu, nk’izo nkoko zacu tuzazigira nyinshi cyane cyane ko ari zo tubona abaturage bakunze.”

Uwimbabazi Laëtitia uhagarariye Koperative Kungahara we yavuze ko bagiye kubaka ibagiro rigezweho.

Ati “Kubera ko twakoraga ubucuruzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho tugiye guhita twubaka ibagiro ryiza kugira ngo tujye tubaga inyama tunazicuruze.”

Abagize koperative zombi bavuze ko n’ubwo umupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi umaze igihe ufunze, basigaye bacururiza imbere mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ubucuruzi bwabo buhagarara.

Padiri Kwitonda Gilbert wari uhagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika, yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru batera inkunga abagore 100 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abagabo babo 60.

Ati “Icya mbere tubigisha ni ukubana mu mahoro mu ngo zabo, ayo mahoro akazasakara aho batuye, hanyuma nyuma umupaka wafungurwa bakayasangiza n’abo hakurya.”

Yavuze ko babatoza no gukorera mu makoperative ndetse no gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo ibikorwa byabo byaguke.

Yakomeje avuga ko ikindi babigisha ari ukwirinda amakimbirane kuko yari yaratangiya kugaragara mu ngo zabo.

Yagize ati “Twahereye ku bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, hagaragaraga amakimbirane mu ngo zabo kubera ko abagore babaga bagiye bakirirwa muri ubwo bucuruzi, hanyuma bataha abagabo babo bagakeka ko bari bagiye mu bindi bikabyara amakimbirane. Kugira ngo turandure ayo makimbirane byasabye ko tubashyira hamwe tukabigisha.”

Yavuze ko bigoye kwigisha umuntu kubaho nta makimbirane akennye, yemeza ko ariyo mpamvu babafasha mu iterambere babatoza gukunda umurimo kandi bakabatera n’inkunga.

Munyampenda Damien ukuriye umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza nk’uko babigaragaje mu mishinga yabo, abizeza ko bazababa hafi.

Ati “Icya mbere tubasaba ni uko abakwiye gukoresha amafaranga twabahaye icyo bayateganyirije, ikindi akabaha ubushobozi bwo gukora ubucuruzi bukozwe mu mahoro bukarushaho kubabyarira ubuvandimwe aho kugira ngo buteze urwango ahati yabo.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Bucyana Pierre, yashimiye umushinga watanze iyo nkunga avuga ko ari igikorwa kigamije gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu Rwanda hose uwo mushinga ukorana n’abagore 400 kuko ukorera ku mipaka ya Akanyaru, Rubavu, Rusizi na Bugarama aho buri hamwe ukorana n’abagore 100.

Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka w'Akanyaru batewe inkunga ya miliyoni 10 Frw
Koperative yitwa Shirinyota yorora inkoko ikanacuruza ibiribwa nduhurabagenzi yahawe inkunga ya miliyoni 6 Frw
Koperative Kungahara icuruza amatungo n’ibiyakomokaho yahawe miliyoni 4 Frw
Munyampenda Damien ukuriye umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza



source : https://ift.tt/3GU06lE
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)