Mu Ukuboza 2019 ni bwo ubukangurambaga bwa Connect Rwanda bwatangijwe, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyaruguru hatanzwe telefone 332 ku bufatanye na MTN Rwanda na Horizon Express.
Mukeshimana Angelique wo mu Murenge wa Ngera yavuze ko telefone yahawe izamufasha kubona serivise zitandukanye yajyaga gushakira ahandi akoze urugendo rurerure.
Rurangwa François Xavier akimara guhabwa telefone yavuze ko izamufasha mu bikorwa bitandukanye kandi bizamworohera kumenya amakuru.
Ati “Ngiye kujya menya amakuru ku buryo bworoshye, hari serivise z’Irembo no gutanga umusoro, hari gahunda ya Ejo Heza n’izindi, ibyo byose ngiye kujya mbikorera kuri telefone ntiriwe njya gutonda umurongo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abaturage bahawe telefone kwirinda ababashuka ngo bazibagurishe ahubwo bakarushaho kuzibyaza umusaruro.
Ati “Ni igikorwa twishimiye kuko cyongerera ubushobozi abaturage bacu mu bijyanye n’itumanaho kandi izi telefone zizatuma babasha kwishyura serivise bazaba baguze, yaba ari ku Irembo no mu maduka aho bahahira. Rwose izi telefone zikore icyo zigomba gukora, birinde kuba bazigurisha ahubwo bumve ako ari telefone zije kuzamura imibereho yabo.”
Umuyobozi w’ishami ry’imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) Bateta Jeanne, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima.
Ati “Twabonye akamaro ka telefone muri ibi bihe bya Covid-19 aho zadufashije mu bukangurambaga twabona ubutumwa tukabusangira twese, bidufasha kumenya amakuru byihuse no guhaha dukoresheje ikoranabuganga nta guhanahana amafaranga mu ntoki.”
Mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa telefone 810 muri gahunda ya Connect Rwanda.
source : https://ift.tt/3Dii8Mg