Nyaruguru: Imiryango yari yarishyingiye yishimiye kurya iminsi mikuru ibana mu buryo bwemewe n'amategeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasezeranye ni imiryango igera kuri 12 imaze igihe ihabwa inyigisho na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatolika binyuze mu mushinga 'Mupaka Shamba Letu'' ugamije gufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatolika ku bufatanye na Alert International ku nkunga ya SIDA na Cooperation Suisse.

Murera Félicien yari amaranye imyaka 21 na Uwamahoro Annonciata nk'umugore n'umugabo ariko batarasezeranye bigatuma batizerana kandi bagahora mu makimbirane batitaye ku bana bane bafitanye.

Murera ati 'Nta bwisanzure nagiraga mu rugo kandi n'umugore ntabwo twizeranaga bitewe n'uko twabanaga nk'abantu b'indaya, amakimbirane akavuka ugasanga turarwana buri munsi, ariko aho twumviye inyigisho twaranyuzwe twumva turishimye dufata icyemezo cyo gusezerana byemewe n'amategeko.'

Uwamahoro Annonciata na we avuga ko atajyaga inama n'umugabo we ndetse yahoraga ahangayikishijwe n'uko umugabo we ashobora kumuta akajya kwishakira undi mugore nk'uko byigeze kubaho.

Ati 'Twagiye inama kandi iby'amakimbirane twagiranaga mbona byaragabanutse. Yigeze gushaka undi mugore aragenda ariko arongera aragaruka. Urabona ko ari njyewe yahisemo ni njyewe twateranye igikumwe tumaze kwizerana.'

Imiryango yasezeranye yaganiriye na IGIHE yose ihuriza ku kwishimira ko igiye gusangira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ibana neza mu ngo zizira kutizerana n'amakimbirane.

Bagaragaje ko kubana mu buryo butemewe n'amategeko byagiraga ingaruka no ku bana babo kuko batari banditswe mu bitabo by'irangamimerere.

Munyampenda Damien ukuriye Umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w'Akanyaru uhuza u Rwanda n'u Burundi, yavuze ko mu byo babigisha harimo kubana mu mahoro kandi ko bigomba guhera mu muryango.

Ati 'Twabigishije agaciro n'icyiza cyo gusezerana byemewe n'amategeko aho bigira ingaruka nziza ku muryango, abana bakagira aho babarizwa hazwi ndetse n'umugore n'umugabo bakabana nta rwikekwe ruri hagati yabo.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, yavuze ko gusezerana kw'abashakanye ari ubwishingizi ku muryango, akangurira n'abandi babana barishyingiye guhindura imyumvire.

Ati 'Baba bibanira bataranyuze mu bishobora kurinda rya sezerano ryabo, ni ukuvuga ngo urugo rwabo ruba rushobora gusenyuka igihe icyo ari cyo cyose kuko nta tegeko rirurinze. Ni yo mpamvu dusaba n'abasigaye kuza gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko.

Uwo mushinga mu gihugu hose ukorana n'abagore 400 n'abagabo 240 ukaba ukorera ku mipaka ya Akanyaru, Rubavu, Rusizi ndetse na Bugarama.

Basabwe kugira inama bagenzi babo bishyingiye kwemera gusezerana mu mategeko
Biyemeje kubana n'abo bashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko
Hari hashize igihe iyi miryango ihabwa inyigisho ku kubana byemewe n'amategeko
Gitifu w'Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, arahira ubwo yasezeranyaga iyi miryango mu buryo bwemewe n'amategeko
Imiryango 12 ni yo yasezeranye byemewe n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-imiryango-yari-yarishyingiye-yishimiye-kurya-iminsi-mikuru-ibana-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)