Omicron yatumye abaremaga isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi baryamira amajanja - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwitwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu mpera z’Ugushyingo. Ubu bwamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi no muri Aziya.

Alain Irung urema isoko rya Karongi yavuze ko nk’Abanye-Congo Omicron ibateye impungenge ari nayo mpamvu biyemeje gushyira imbaraga mu kuyirinda kugira ngo itazatuma iri soko ryongera gufungwa.

Yagize ati “Omicron ni icyorezo kiri kumvikana mu Isi yose, twumva kiramutse kigeze hano mu Rwanda cyangwa iwacu muri Congo byaba ari bibi cyane kuko byatuma iri soko ryongera gufungwa kandi ridufitiye akamaro kanini”.

Angèle Makombo yashimye ingamba zo kwirinda zashyizweho zirimo kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu gutanga inkingo, mu gihe Abanye-Congo barema iri soko babanza gupimwa Coronavirus, no gukaraba intoki mbere yo kwinjira.

Ati “Iyo tuvuye mu bwato baradupima, bakatwereka aho twicara tugategereza igisubizo basanga uri muzima ugakomeza ukajya mu isoko”.

Byiringiro John na we yavuze bari gushyira imbagara nyinshi mu kwirinda kugira ngo omicron itazagera mu Rwanda.

Ati “Impamvu turimo kuyirinda tukanayikumira itaraza ni ukugira ngo itazagera mu Rwanda iri soko rigafungwa tugasubira mu bihe bibi nk’ibyo twari turimo kuko abenshi iri soko niryo ritugaburira.”

Uwimana Dieudonné, yavuze ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19 bambara neza agapfukamunwa, guhana intera igihe bari mu isoko, no gukara mbere yo kwinjira mu isoko, banarivamo bagakaraba.

Ati “Dukaraba amazi meza n’isabune, tugashyiramo metero, amafaranga iyo tumaze kuyafata turayabika, twajya gusohoka tukongera tugakaraba. Abanye-Congo iyo tubabona hano tubona birinda ariko iwabo ntabwo tuzi niba babikora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, yavuze ko iyo iri soko ryaremye bahashyira imbaraga kugira ngo ritaba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Iyo isoko ryaremye inzego zose ziba zahahuriye, dufite urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo bakurikirane iyubahirizwa ry’amabwiriza. Hirindwa ko abantu begerana. Ingamba zo kwirinda ziba zakajijwe. Abanye-Congo baje bapimwa Covid-19, ubwo rero haramutse harimo ufite ikibazo yahita ashyirwa mu kato. Ibitaro n’ibigo nderabuzima ku munsi w’isoko baramanuka bakajya gukorera hariya.”

Visi Meya Mukase yasabye abaturage kutirara bumva ko Covid-19 cyarangiye, ahubwo bakarushaho gukaza ingamba kuko hadutse Coronavirus nshya nubwo itaragera mu Rwanda.

Ati “Abantu rwose boye kwirara kuko hari nk’uvuga ngo yarakingiwe, ugasanga ntashaka kwambara agapfukamunwa, ntashaka kwirinda. Turimo turagenda tubabwira ko icyorezo kigihari, noneho hari ubwoko bukaze nubwo butaragera mu gihugu cyacu, turimo turagenda tubasaba kurushaho gukaza ingamba”.

Isoko nyambukiranyamipaka ry’amatungo rya Karongi riherereye i Ruganda mu murenge wa Bwishyura. Ni isoko riremwa n’Abanye-Congo benshi bagura amatungo yo kujya kubaga.

Iri soko ricururizwamo amatungo magufi yiganjemo ingurube ihene intama n'inkoko
Abanye-Congo barema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi babanza gupimwa coronavirus
Abarema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi bari gushyiraho akabo ngo Omicron itazahagarika ubuhahirane



source : https://ift.tt/3GiVmFI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)