Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19
Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19

Ibyo yabisabye ku wa Gatandatu taliki 25 Ukuboza 2021, nk'uko bisanzwe mu butumwa yageneye abitabiriye igitambo cya misa ya Noheli, ku kibuga cya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani.

Yagaragaje ko isi ikeneye gushyira hamwe hagahuzwa imbaraga mu gushaka ibisubizo mu mibanire, by'umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19, ndetse ko nta cyagerwaho mu gihe abantu bahisemo kuba ba nyamwigendaho.

Papa Francis yanagaragaje ko yababajwe n'ibyabereye mu bihugu birimo Siriya, Yemeni na Iraki ,ibyo yise 'amakuba akomeye', ndetse kandi yatanze umuburo wo kwirinda intambara n'ihohoterwa bishobora kwaduka muri Ukraine.

Uwo muyobozi yerekanye kandi ko ku rwego mpuzamahanga mu gihe hatabayeho inzira y'ibiganiro, hari ibyago byinshi by'uko bizajya biganisha mu guca inzira za bugufi mu gukemura ibibazo, aho guhitamo inzira ziganisha ku nyungu z'igihe kirekire.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/papa-francis-yahamagariye-amahanga-kunga-ubumwe-mu-guhashya-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)