Polisi y'ahitwa Jinja, muri Uganda, yataye muri yombi pasiteri n'umugore we bakekwaho kwica umukobwa w'imyaka 4, Trinity Nakisuyi Nabirye Zabeela kugira ngo bamutambemo igitambo mu myuka mibi.
Ku cyumweru, tariki ya 5 Ukuboza, umuhanuzi Joseph Sserubiri na Felista Namaganda bo muri Deliverance and Healing Ministries batawe muri yombi bahamwe n'icyaha cyo kwica umwana kugira ngo babone imbaraga z'umwijima zo kubafasha gushinga itorero rikomeye.
Nk'uko polisi ya Uganda ibitangaza,Nabirye yaburiwe irengero na se, Bwana Mulodi John wo muri ako gace ku ya 30 Nzeri 2021.
Itangazo ryo kumubura ryanditswe kuri sitasiyo ya polisi yo hagati ya Kakira SD Ref. 01/49/10/2021.
Kuva icyo gihe, ababyeyi b'uyu mukobwa n'abapolisi basuye amaradiyo atandukanye yo mu mijyi ya Jinja na Iganga kugira ngo barangishe uyu mwana, ariko biba iby'ubusa.
Umuvugizi wa polisi mu gace ka Kira, James Mubi, yavuze ko iperereza ryakozwe neza ryafashe bariya bantu bombi,nyuma yo gukurikirana nimero zabo za telefoni.
Ati: 'Nyuma yo guhata ibibazo abaregwa, bemeye ko biciye umwana mu rusengero bafite intego yo kugerageza gushinga itorero rikomeye rikora ibitangaza i Kakira. Bayoboye abapolisi aho bashyinguye umurambo '.
Aba bashakanye bahise bajyana abapolisi mu mudugudu wa Wanyange ku nkombe z'ikiyaga cya Victoria, aho bashyinguyeumutwe wa Nabirye.
Aba bakekwa kandi bayoboye abashinzwe iperereza mu gihingwa gihingwamo ibisheke i Kakira aho basanze ibindi bice.
Pasiteri Serubiri n'umugore we bakodesheje igaraje ku babyeyi ba John Mulodi barihindura urusengero.