Patient Bizimana yakomoje kuri Producer yahaga amata ngo amuhe indirimbo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivugiye mu kiganiro yakoranye n'umunyamakuru Luckman Nzeyimana [Lucky] wa Televiziyo y'u Rwanda, mbere yo gutaramira abari bakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika cyabaye ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka.

Yabajijwe urugendo rwe rw'umuziki kuva yatangira kugeza uyu munsi avuga ko rwari rurimo ibirushya, rusaba kwihangana no kudacika intege.

Ati 'Rwari urugendo rurerure rw'umugisha, kwihangana no kwizera umuhamagaro kuko uba ukurusha imbaraga. Hari aho ugera ukumva bitangiye kugorana ukibaza uti 'ese birashoboka'.'

'Aho ujya muri studio, producer kuzaguha indirimbo bikagorana. Nabivuga ari nk'urwenya nk'umu-producer twajyaga kureba twitwaje akadobo k'amata kugira ngo azaduhe indirimbo yacu. Twarabikoraga kugira ngo turwazarwaze.'

Yavuze ko urugendo rw'umuziki wo guhimbaza Imana rusaba kuba atari uko ufite impano gusa ahubwo bisaba kugira umuntu runaka uba we, abantu bakazajya bakurebera muri iyo shusho.

Ati 'Ni urugendo rusaba umuntu runaka (Character) kurusha impano. Igiteye ubwoba ni ukumara imyaka myinshi udahindurwa n'ibihe. Ukaguma uri wa wundi kuko wa muntu wubatse arakomeye kurenza impano. Uwo muntu wubatse arimo kubaha abashumba, abakubanjirije, abakunzi bawe n'abandi.'

Yasabye abahanzi bari bashya kumenya ko umuziki usanzwe utandukanye n'uwo kuramya no guhimbaza Imana. Abasaba kumenya ubwami barimo n'umurongo barimo bakigaragaza ku buryo umuntu ubareba abona ko batandukanye n'abakora umuziki usanzwe.

Patient Bizimana afite ishimwe rikomeye kubera ko abahanzi baririmba umuziki wo kuramya Imana batangiye guhabwa agaciro.

Ati 'Uyu munsi turashima Imana. Mu bihe byashize indirimbo zacu zakinwaga ku Cyumweru gusa. Turashima Imana ko muri iyi minsi zikinwa iminsi yose. Ikindi ni ukuduha umwanya wo kuririmba mu bitaramo nka Iwacu Muzika Festival. Iterambere ririvugira.'

Uyu muhanzi yahise aririmbira abari bakurikiye Televiziyo y' u Rwanda. Yabanje indirimbo ijyanye n'ibihe bya Noheli akurikizaho 'Emmanuel' ya Apollinaire Habonimana, 'Ndaje', 'Ikime', 'Ikimenyetso', 'Menye neza' yatumye amenyekana cyane n'izindi.

Patient Bizimana ni umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda
Patient Bizimana yavuze ko hari umu-producer we n'abaririmbyi bagenzi be bashyiraga akajerekani k'amata ngo abahe indirimbo
Patient Bizimana yasusurukije abantu mu gitaramo cya Iwacu Muzika cyabaye kuri Noheli
Patient Bizimana yamaze ipfa abari bakurikiye igitaramo aheruka gukora
Patient Bizimana yavuze ko abahanzi bo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana basigaye bahabwa agaciro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/patient-bizimana-yakomoje-kuri-producer-yahaga-amata-ngo-amuhe-indirimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)