Patient Bizimana yakoreye indirimbo umugore w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo ku wa 19 Ukuboza 2021, Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y'Imana, biyemeza kubana akaramata.

Patient Bizimana yari agaragiwe n'umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n'abandi bahanzi batashye ubukwe bwe barimo, James [James&Daniella] n'ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.

Nyuma y'iminsi umunani ishize barushinze, Patient yasohoye indirimbo yahimbiye umukunzi we. Iyi ndirimbo yanayimuririmbiye imbere y'Abakristu, ubwo bari bari guhamya isezerano ryabo imbere ry'Imana.

Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we yifashisha amashusho y'ubukwe bwabo mu kwerekana uko ibirori byabo byagenze, asangiza abatarabashije kubutaha n'abandi.

Hari aho aririmba agira ati 'Imisozi nuriye, amataba namanutse, uwiteka yarabibonaga kuko we adakiranirwa ngo yibagirwe iyo mirimo, niyo mpamvu ampaye iyi mpano…'

'Mwami nategereje igihe kirekire nahoranaga inzozi none zibaye impamo.'

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by'ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n'ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

Uretse amashusho y'ubu bukwe, hari n'amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.

Patient n'umugore we basezeraniye imbere y'Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n'umugore wa Apotre Masasu Joshua.

Ubwo Patient Bizimana yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.

Ati 'Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.'

Akomeza ati 'Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n'imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n'iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.'

Uwera nawe yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati 'Ndahiriye imbere y'ababyeyi, ab'umwuka, ab'umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n'iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.'


Patient Bizimana yasohoye indirimbo 'Yampano' yakoreye umugore we Gentille


Patient Bizimana aririmba ashima Imana yasohoje isezerano ryayo

Bizimana avuga ko kumenyana na Uwera Gentille byamuhaye umutuzo udasanzwe.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YAMPANO' YA PATIENT BIZIMANA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112966/patient-bizimana-yakoreye-indirimbo-umugore-we-irimo-imitoma-ihambaye-namashusho-yubukwe-v-112966.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)