Patient Bizimana yasabye anakwa Uwera Gentille (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yasabye anakwa umugore we Karamira Gentille.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Patient yasabye anakwa Uwera Karamira Gentille mu muhango wabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi.

Patient Bizimana yari agaragiwe n'abaramyi barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.

Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, barasezeranira mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro aho basezeranira imbere y'Imana.

Patient Bizimana yasezeranye na Gentille Uwera mu 2019, ubukwe bwabo bwagombaga kuba mu mwaka washize ariko burasubikwa bitewe n'icyorezo cya COVID-19.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/patient-bizimana-yasabye-anakwa-uwera-gentille-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)