PATIENT NA GENTILLE: Isezerano ry'imbere y'Im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Patient na Gentille bageze i Masoro mu rusengero rwa Restoration Church, aho bagiye gusezeranira imbere y'Imana. Aha hteraniye abantu ba hafi b'aba bombi, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Isezerano ryabo ribimburirwa no kuramya no guhimbaza Imana, mu ndirimbo zaririmbwe n'abarimo Patient Bizimana waririmbye indirimbo ye iri muri nyinshi zakunzwe, 'Ubuntu'.

Akorerwa mu ngata n'abandi basanzwe ari ibyamamare mu muziki barimo Simon Kabera umwe mu baramyi b'abanyabigwi, Gaby Kamanzi waririmbye indirimbo zinyuranye harimo n'iyo yahamije ko yasabwe na Patient kuzayimurimbira ku munsi w'ubukwe.

Ni indirimbo igaruka ku ishimwe ry'Imana itajya iterarana abayikorera, igatanga ishimwe mu gihe gikwiriye, kandi itsinda ry'abaramyi rizwi nka Shakina Worship Team naryo ryaserutse ku ruhimbi mu bihangano by'umwuka binyuranye.

Patient aha yari ari kumwe na Simon ategereje Gentille

Gentille ari kumwe na musaza we agiye kumushyikiriza uwo yaremewe

Patient Bizimana na Gentille Karemera

Patient na Gentille basabwe kwegera ku ruhimbi

Shakina Worship Team niyo yaje gushyigikira Patient Bizimana


Simon Kabera yaririmbiye abitabiriye isezerano rya Patient Bizimana

Gaby Kamanzi yarirmbye indirimbo zinyuranye zirimo n'iyo Patient Bizimana yamusabye kumuririmbira ku munsi w'ubukwe bwe










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112739/patient-na-gentille-isezerano-ryimbere-yimana-ryabimburiwe-no-kuririmbirwa-nabarimo-patien-112739.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)