Perezida Kagame agiye gutangariza Abaturarwanda uko igihugu gihagaze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu rizatambuka kuri televiziyo na radio by'Igihugu saa cyenda z'igicamunsi cyo ku wa 27 Ukuboza 2021.

Byari bimaze kumenyerwa ko iri jambo Perezida Kagame arivugira mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ariko ntabwo wabashije kuba kubera icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w'Igihugu azagaruka ku ishusho y'Igihugu mu 2021, mu bijyanye n'ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n'ibindi.

Umwaka wa 2021 watangiye u Rwanda rwugarijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, cyane ko nko muri Mutarama uyu mwaka, hariho gahunda ya Guma mu Rugo.

Gusa uko iminsi yagiye yigira imbere, ibintu byaje gusa n'ibisubira mu buryo ndetse biza kugera ubwo ibikorwa hafi ya byose bifungurwa, u Rwanda rwongera kwakira inama mpuzamahanga, ibikorwa by'ubukerarugendo birasubukurwa n'ibindi.

Uhereye muri Mutarama ukagera mu Ugushyingo 2021, amafaranga yinjijwe avuye mu bukerarugendo ni miliyoni 134$, bigaragaza inyongera ya 19% ugereranyije n'ayari yabonetse mu 2020.

Abagenzi binjira mu Rwanda na bo bariyongereye mu 2021 ugereranyije n'umwaka wabanje kuko kugera mu Ugushyingo bari bageze kuri 36%. Inama zakirwa nazo zariyongereye ku kigero cya 50% ugereranyije n'umwaka wabanje.

Restaurant n'amahoteli bikomeje kuzahuka ugereranyije n'uko byari bimeze mu myaka yabanje nk'aho mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka ubukungu bwazo bwazamutseho 62% na 34% kuri buri rumwe.

Ku rundi ruhande ariko mu ntangiro z'Ukuboza 2021, icyorezo cyongeye gukaza umurego ahanini biturutse ku bukana bwa virusi yihinduranyije ya Omicron. Mu Rwanda iyi virusi yahageze ku wa 14 Ukuboza 2021.

Kugeza ubu amabwiriza aheruka gushyirwaho na guverinoma yanzuye ko ibikorwa bihuza abantu benshi birimo imihango y'ubukwe n'ibindi biba bihagaritswe by'agateganyo.

Perezida Kagame azageza ijambo ku Baturarwanda rigaragaza uko igihugu gihagaze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-agiye-gutangariza-abaturarwanda-uko-igihugu-gihagaze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)