Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ifoto bari kumwe ari batatu bahagaze imbere y'ibendera ry'u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bateruye umwuzukuru wabo w'umukobwa, niyo bifashishije bifuriza abanyarwanda bose Noheli Nziza n'Umwaka Mushya Muhire.

Muri iyi foto iherekejwe n'inyandiko iriho imikono ibiri uwa Perezida Kagame n'uwa Madame Jeannette Kagame, banditse bagira bati: 'Perezida Kgame na Madame Jeannette Kagame babifurije iminsi myiza y'ibiruhuko n'umwaka wuzuyemo ishya n'ihirwe.''

Kuwa 24 Ukuboza 2021, habura amasaha make ngo Isi yose yizihize ivuka rya Yezu Kirisitu, Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter nanone ubutuma buherekejwe n'amafoto amugaragaza ari kumwe n'imbwa ebyiri yavuze ko 'akunda'.

Yagize ati 'Umuryango wanjye, nanjye tubifurije iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Njyewe nayitangiye neza.'

Perezida Kagame na Madame bateruye umwuzukuru wabo

Perezida Kagame aherutse kwifuriza abanyarwanda Noheri Nziza ari kumwe n'imbwa ze ebyiri yavuze ko 'akunda'




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112929/perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-numwuzukuru-wabo-bifurije-abanyarwanda-bose-imi-112929.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)