Perezida Kagame yaganiriye na Dr Nkengasong uyobora Africa CDC na Prof Fisseha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi bombi kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, gusa ntihigezwe hatangazwa ibyo baganiriye. Ibi biganiro kandi byari birimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije.

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi mbere y’inama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iziga ku bufatanye bugamije gukorera inkingo ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara n’Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika izabera i Kigali ku wa 6-7 Ukuboza 2021.

Inama ibaye mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika bigiye kubakwamo uruganda rukora inkingo, aho amasezerano yo kubaka uru ruganda yamaze gusinywa.

Rwitezweho gufasha Afurika kuziba icyuho cy’inkingo, aho inyinshi mu zo ikoresha zivanwa mu mahanga.

Dr John Nkengasong na Prof Senait Fisseha baherukaga guhura na Perezida Kagame bari kumwe muri Gicurasi. Iki gihe nabwo yabakiriye muri Village Urugwiro.

Prof Senait Fisseha ni umwe mu baganga b’abahanga kandi b’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore (Obstetrician-Gynecologists), afatwa nk’umwe mu Banyafurika b’inararibonye ndetse akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Afite kandi izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Umujyama w’Umuyobozi Mukuru wa OMS, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’Abaganga bo muri Amerika bafite inkomoko muri Ethiopia n’iya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

Dr John Nkengasong we ni Umunyafurika w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa na Virusi. Yagiye akora mu bigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, mu gihe cya COVID-19 yanagizwe intumwa yihariye y’iri shami muri Afurika.

White House iherutse gutangaza ko uyu mugabo agiye guhabwa inshingano zo kuyobora porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR).

Dr John Nkengasong na Prof Senait Fisseha bari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bakiriwe na Perezida Kagame



source : https://ift.tt/3xUB42u
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)