Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko 'Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abasirikare n'abandi bakozi ba RDF ndetse n'izindi nzego z'umutekano n'imiryango yanyu, iminsi mikuru myiza n'umwaka mushya muhire w'uburumbuke.'
Nubwo ari umwaka waranzwe n'ibibazo by'umwihariko aho Isi yari igihanganye n'icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yashimiye Ingabo z'u Rwanda n'abakora mu nzego z'umutekano, uburyo batahwemye kugaragaza umurava.
Ati 'Ndashaka kubashimira ku muhate wanyu mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu zitandukanye zo kurinda abaturarwanda mu mwaka wa 2021, umwaka waranzwe n'ibibazo bitandukanye haba imbere mu gihugu no mu mahanga.'
Yakomeje agira ati 'Nubwo habayeho izo ngorane zose harimo n'icyorezo cya Covid-19, mwakomeje kwitanga murangajwe imbere n'ubunyamwuga. Igihugu cyacu kirabishimiye.'
U Rwanda nk'igihugu gishimwa muri Afurika mu bijyanye n'umutekano, uyu mwaka cyakomeje kwitabazwa n'amahanga mu kugarura amahoro n'umutekano aho byabaga bigoye.
Nko muri Nyakanga uyu mwaka, ingabo zisaga igihumbi zoherejwe muri Mozambique ku busabe bw'icyo gihugu, kugira ngo zifatanye n'abandi mu guhashya imitwe y'iterabwobwa mu ntara ya Cabo Delgado.
Abo baje biyongera ku bandi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye nka Centrafrique n'ahandi.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo bari kure y'imiryango yabo, umuhate wabo n'ubwitange Abaturarwanda babizirikana.
Ati 'Mfashe uyu mwanya ngo nshimire cyane by'umwihariko abari mu nshingano zitandukanye mu mahanga ahaba abagiye mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ibihugu n'abari mu butumwa bwo kurinda amahoro.'
'Kuba muri kure y'imiryango yanyu by'umwihariko muri ibi bihe by'iminsi mikuru, ni ikimenyetso kidasanzwe cy'umuhate wanyu n'ubwitange bigamije amahoro n'umutekano ku Mugabane wacu n'ahandi. Igihugu cyose kirabashimira.'
Perezida Kagame yavuze ko 'Mu gihe dutangira umwaka mushya, ndabasaba gukomeza kurangwa n'indangangaciro zituranga no gukomeza umuhate uturanga nk'Abanyarwanda.'
Yabasabye kuzirikana indahiro barahiye yo gukomeza gukorera u Rwanda n'Abanyarwanda mu bushishozi, avuga ko ari byo bategerejweho no mu mwaka utaha 'kugira ngo muhorane icyizere cy'abaturage bacu n'inshuti zacu.'