Perezida Kagame yifurije abatuye Isi iminsi mikuru myiza mu mafoto adasanzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, mu gihe habura amasaha make ngo Isi yose yizihize ivuka rya Yezu Kirisitu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, bwari buherekejwe n'amafoto amugaragaza ari kumwe n'imbwa ebyiri yavuze ko 'akunda' yagize ati 'Umuryango wanjye, nanjye tubifurije iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Njyewe nayitangiye neza.'

Abaturarwanda bagiye kwizihiza Noheli n'Ubunani ku nshuro ya kabiri icyorezo cya Covid-19, kigikomeje kuyogoza Isi.

Ni ibihe bikomeye kuko nk'Abanyarwanda mu muco wabo, iminsi mikuru bayifata nk'ibihe byo guhurira hamwe, bagasabana, bagasangira bishimira ko basoje umwaka.

Mu ijambo rye, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, ku wa 13 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda kugira impera nziza z'umwaka, ariko avuga ko ari ngombwa gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko byagaragaye ko mu minsi mikuru ari bwo ubwandu bwiyongera biturutse ku kudohoka kw'Abanyarwanda.

Icyo gihe yagize ati 'Nubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya [Covid-19], ari ugukingira umubare w'abantu benshi no kugabanya umubare w'abagiye barwara, ubona ko ku Isi hose bigenda bigaruka.'

Yakomeje agira ati 'Bisa nk'ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka, ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza, ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda.'

Inzego zishinzwe ubuzima n'izindi zifite aho zihuriye n'iyubahirizwa ry'amabwiriza yo guhangana na Covid-19, zikomeje gusaba Abaturarwanda kwitwararika by'umwihariko muri iyi minsi mikuru ndetse bakanikingiza.

My Family & I wish You All a Very Happy Festive Season!
Got a good start to my own....!!
Love them.. pic.twitter.com/54zSGTC4cf

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) December 24, 2021

Perezida Kagame yifurije abatuye Isi kugira ibihe byiza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021
Perezida Kagame yagaragaye akina n'imbwa yavuze ko 'akunda'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-abatuye-isi-iminsi-mikuru-myiza-mu-mafoto-adasanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)