- Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda
Ni mu butumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda abicishije kuri RBA kuri uyu wa 31 Ukuboza 2021, aho yanashimiye Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa barwo uruhare bagize mu rugendo u Rwanda rurimo.
Perezida Kagame yagize ati 'Umwaka mushya muhire! Uyu mwaka urangiye nk'uwawubanjirije, wabayemo ingorane. N'ubungubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk'uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n'imiryango yacu n'inshuti'.
Yakomeje agira ati 'Ni ngombwa rero ko dukomeza kwirinda. Ariko muri ibi byose twakomeje gushyira hamwe, akaba ari yo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho. Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere'.
Perezida Kagame yakomeje ashimira inzego zitandukanye n'Abanyarwanda muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.
Ati 'Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z'ubuzima, urubyiruko rw'abakorerabushake, inzego z'umutekano, abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n'Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo. Jyewe n'umuryango wanjye, tubifurije mwese n'abanyu bose, umwaka mushya muhire, kandi Imana ibahe umugisha'.