Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yashyizeho ba ambasaderi bashya ba Uganda mu bihugu bitandukanye barimo na Maj Gen Robert Rusoke watangajwe nk'uhagarariye iki gihugu mu Rwanda.
Itangazo rishyiraho aba ba ambasaderi ryashyizweho umukono kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021.
Perezida Museveni yavuze ko aba ba ambasaderi boherejwe mu bihugu bisanzwe by'ibivandimwe na Uganda.
Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.
Oliver Wonekha yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu 2017, umwanya yagezeho avuye guhagarira igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2013 na 2017.
Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda nyuma y'uko muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).
Uyu mugabo n'abandi 37 ni bo bagizwe ba ambasaderi mu gihe abandi bane bagizwe abungirije ambasaderi.
Uganda yahinduye Ambasaderi wayo mu Rwanda nyuma y'uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana, yashyikirije Perezida Yoweri Museveni, inyandiko zimwemerera guhagararirayo igihugu.
Imyaka ine irashize umubano w'u Rwanda na Uganda urimo agatotsi. Byatangiye mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga gutotezwa muri Uganda bikozwe n'inzego z'umutekano, bamwe bagafungwa cyangwa bagatoteza binyuranyije n'amategeko.