Ibiro ntamakuru by'Abafaransa AFP, byatangaje ko abo bafashwe bahunga akato bari bashyizwemo, ari umugabo ufite imyaka 30 y'amavuko ukomoka muri Esipanye n'umugore we w'imyaka 28 ukomoka muri Portugal, ngo bakaba barageze i Amsterdam baturutse muri Afurika y'Epfo ahavugwa virusi iteye impungenge yiswe ‘Omicron'.
Stan Verberkt, Umuvugizi wa Polisi y'aho mu Buholandi yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ati “Polisi yafashe abo bashakanye ubwo bari bahunze hoteli bari bashyizwemo mu kato”.
Gusa Polisi ntiyigeze itangaza niba, abo bari batorotse bafite iyo virusi cyangwa se niba batayifite.
Abo bafashwe bahunze hoteli bari bashyize mu kato, ngo bari bamwe mu bagenzi 600 bari mu ndege ebyiri zari zivuye muri Afurika y'Epfo, nyuma bageze i Amsterdam barapimwa basanga 61 muri bo bafite Covid-19, abandi 13 muri bo bafite virusi ya Omicron.
Uwo mugabo n'Umugore we bafatiwe mu ndege yari igiye kujya muri Esipanye nyuma bahita bajyanwa mu kigo gishinzwe ubuzima nk'uko byatangajwe n'uwo muvugizi wa Polisi.
Inzego z'ubuzima mu Buholandi zikomeje gupima abo bagenzi baje baturutse muri Afurika y'Epfo, kugira ngo barebe niba, nta bandi bafite iyo virusi nshya ya Omicron.
U Buholandi ni kimwe mu bihugu byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika,nyuma y'uko hatangajwe iyo virusi nshya ya Omicron.
source : https://ift.tt/3dawL9G