Ni amahugurwa yari amaze iminsi ibiri abera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Aya amahugurwa ni imwe muri gahunda za Polisi y'u Rwanda zo guhugura abakozi b'ibigo bitandukanye mu Rwanda ku kugira ubumenyi bw'ibanze ku kwirinda no kurwanya inkongi aho bakorera n'aho batuye.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko abasirikare bahuguwe ari abagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire bakorera mu kigo cya Kanombe. avuga ko bahuguwe ku bigize umuriro ndetse n'igitera inkongi. Banahawe ubumenyi bw'ibanze bakwifashisha mu kuzimya inkongi igihe ibaye.
Yagize ati “Aya mahugurwa yari ahuriwemo n'abasirikare ba Ofisiye n'abasirikare bato muri Military Police, babanje gusobanurirwa ibigize inkongi n'ibiyitera kugira ngo bamenye uko bakwitabara igihe ibaye. Ariko ikiruta ibindi tubasobanurira ibitera inkongi kugira ngo babashe no kuzikumira zitabara.”
ACP Gatambira yagaragaje ko abasirikare n'abapolisi bafite inshingano zo kumenya ibijyanye no kuzimya inkongi kuko iyo hari aho ibaye nibo bafata iya mbere bakajya gutabara abaturage. Yavuze ko aya mahugurwa aba akenewe mu byiciro bitandukanye by'abaturarwanda.
Yashimiye abitabiriye amahugurwa abashimira n'uburyo bagaragaje ko basobanukiwe n'ibyo bahuguwe babinyujije mu goresha bimwe mu bikoresho bizimya inkongi. Abahuguwe nabo bishimiye ubumenyi bahawe bavuga ko bizabafasha mu kwirinda no kurwanya inkongi aho batuye n'aho bakorera haramutse habaye inkongi.
Ni inkuru dukesha Polisi y'u Rwanda
source : https://ift.tt/3G7D22k