Muri ubu bwishingizi (Prime Medical Insurance) hazatangwa serivisi nshya z'ubwishingizi bw'ubuzima zigenewe abantu ku giti cyabo, ibigo binini, ibito n'ibiciriritse bikeneye kurinda abakozi babyo hamwe no gukorera mu mutuzo kimwe n'imiryango yabo.
Ubu bwishingizi buzafasha mu kunoza serivisi z'ubwishingizi imbere mu gihugu, mu Karere no ku rwego Mpuzamahanga.
Prime Medical insurance yateguwe n'abahanga mu bya serivisi z'ubuvuzi. Buzafasha abakozi n'imiryango yabo kubona mu buryo bworoshye inama z'abaganga, ubuvuzi n'ubufasha mu Rwanda, Afurika y'Iburasirazuba n'i Burayi mu gihe bibaye ngombwa, binyuze mu ruhererekane rw'abafatanyabikorwa ba Prime Insurance mu by'ubuvuzi n'ab'imbere mu gihugu mu masaha 24 mu minsi irindwi.
Prime Insurance yari isanzwe ifite amashami abiri y'ubwishingizi arimo Prime General Insurance na Prime Life Insurance.Â
Ibijyanye n'ubuzima, uburezi n'ibindi byose bibarizwa muri Prime Life Insurance naho ibijyanye n'inkongi z'umuriro, banki, imodoka n'ibindi bikabarizwa muri Prime General Insurance.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, John Mirenge, yavuze ko batangaga byose ariko 'ntidutange ubwishingizi bwo kwivuza' ari nayo mpamvu biyemeje kubwongera muri serivisi batangaga kugira ngo baruhure abakiriya babo babagana.
Uyu muyobozi avuga ko mu bwishingizi bw'ubuzima (Prime Life Insurance) hakubiyemo ubwishingizi bw'ubuzima, igihe umuntu yitabye Imana umuryango we ukagira icyo usigarana, cyangwa se abana bawe kugira ngo bazabone uko biga. Ubu bwishingizi bunagufasha mu gihe ugeze mu zabukuru.
Ni mu gihe ubwishingizi bwa (Prime General Insurance) bwubakiye ku buzima bwa buri munsi ku rugendo rugana ibuzima, kugira ngo mu gihe ukiri ku Isi igihe warwaye ubone ubushobozi bwo kwivuza kandi wishimiye.
John Mirenge avuga ko iki ari cyo baburaga muri Prime Insurance. Ati 'Ni icyo twari tubuze. Ni iryo shami twari tubuze muri Prime. Ubu rero, kuva itariki ya 1 Mutarama 2022, abantu babishoboye bose bazaba bafite amakarita ya Prime bashobora kujya mu mavuriro, ibitaro, Pharmacie bakayitanga bagahabwa iyo serivisi nk'uko mubizi abandi babikora.'
Akomeza ati 'Twe biradushimishije [â¦] Ikindi kinadushimisha ni uko muri uru rugendo rwo gutanga ubwishingizi mu Rwanda, muciye aho mwaca hose mukabaza kubijyane n'uko Prime yitabira kwishyura ahabaye impanuka cyangwa ibyago, nibaza ko kuri iri soko ntawundi muntu utwegera. Bikaba rero binadushimisha kugira ngo tunaze muri iyi serivisi ijyanye n'ubuvuzi.'
Uyu muyobozi yijeje Abanyarwanda ko iyi serivisi y'ubuzima bazanye muri Prime Insurance iherekejwe na serivizi y'ubudasa mu kwakira ababagana, kubafasha nk'umwishingizi wabo kubegera mu gihe cya vuba kandi bakihutisha buri kimwe.
John yavuze ko iyi serivizi inaherekejwe n'ubwishyu bw'igiciro kiboneye kuri buri wese.
Iri shami ry'ubuvuzi bongeye muri Prime Insurance rifite serivizi zirimo kwishingira ufite ikibazo cy'amaso akeneye amataratara, ubuvuzi bwo mu kanwa, kuvuzwa igihe urwaye kandi bigusaba kuguma mu bitaro, kuvuzwa ariko utaha, kubyara n'ibindi.
Muri iri shami harimo icyiciro cyiswe 'Isonga''. Iki cyiciro kirimo ko Prime Insurance yishingira umuntu ku giti cye, umuryango n'abandi. Hari icyiciro cyiswe 'Imena', aha Prime Insurance yishingira ikigo, Banki n'ibigo bito n'ibindi.
Umuyobozi ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri Prime Insurance, Mwizere René, yavuze ko umukiriya afite uburenganzira bwo guhitamo icyiciro cy'ubwishingizi ashaka ku giciro ashaka kandi ko bafite ubushobozi bwo kumuvuza aho ashaka hose.
Yavuze ko bashobora kuvuza uwo bishingiye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu Buhinde, mu bihugu by'u Burayi nko mu Bufaransa n'ahandi. Mwizere René ati 'Ni itandukaniro rero ku isoko kuko tuzabasha kugera ku mbizi zose.'
Uyu muyobozi yavuze ko Prime Insurance yanashyize mu bwishingizi bwayo gahunda yo gufasha abakiriya babo kwirinda indwara, harimo nko kubafasha gukora isuzuma ry'ubuzima bwabo ibizwi nka 'Check up' n'ibindi bigamije gukumira indwara mu bantu.
Ati 'Biradufasha natwe aho kugira ngo tuzakwishyurire mu mezi nk'atanu ari imbere amafaranga menshi ku ndwara twakabaye twarakumiriye, biradufasha natwe kugabanya amafaranga tuzishyura.'
Mwizere yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi serivizi, bashyizeho umuganga uzajya ukurikirana ubuzima bwa buri munsi abakiriya babo.
Buri kibazo gikeneye ubuvuzi kizajya gisuzumwa ukwacyo n'itsinda ry'inzobere mu buvuzi.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Regis Ndahimana, avuga ko babwira abantu kwiteganyiriza none kwawe kw'ejo [Secure Today Tomorrow] kugira ngo mu makarita y'ikoranabuhanga yose umuntu atunze, yongeremo iya Prime Insurance mu gufatanya mu rugendo rugana ibuzima.
Yavuze ko muri 'Medical Insurance' bazanye ku isoko yubatse ku buryo harimo ubwishingizi bw'ibigo ari bwo bwitwa 'Imena', ubwishingizi bw'abantu ku giti cyabo, imiryango n'ibigo biciriritse bwise 'Isonga'. Muri 'Isonga' harimo ibice bitatu Ingenzi, Isano ndetse n'Ijabo. Bitandukanira ku mafaranga buri wese atanga.
Uyu muyobozi yavuze ko bateganyije ko bazakoresha uburyo bwose bushoboka bw'ikoranabuhanga ku buryo nta mukiriya wabo uzagorwa no kubona serivisi.
Hamwe na Prime Medical Insurance, hari icyizere ko hazabaho amahirwe yo kuzamura serivizi z'ubuzima zikagezwa ku rwego Mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, John Mirenge, yavuze ko batangaga byose ariko 'ntidutange ubwishingizi bwo kwivuza'
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Regis Ndahimana, yavuze ko tariki 1 Mutarama 2022, ari bwo ubu bwishingizi bw'ubuvuzi buzatangira ku mugaragaro kandi ko batangiranye n'amavuriro 150 mu gihugu hose
Umuyobozi ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri Prime Insurance, Mwizere René yavuze ko Prime Insurance yanashyize mu bwishingizi bwayo gahunda yo gufasha abakiriya babo kwirinda indwara