'Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba' Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo, Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) ariwe Serge Brammertz yari imbere y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi aho yatangaga raporo y'akazi yashinzwe.

Yavuze ko gushakisha ba ruharwa bagize uruhare mu kurimbura ubwoko Tutsi mu Rwanda bigeze kure nubwo harimo imbogamizi aho ibihugu bimwe na bimwe bidafasha uru rwego mu gukora iperereza ngo bamenyekane aho bari.

Kuri ruharwa Protais Mpiranya, Serge Brammertz yavuzeko yagiriye urugendo mu gihugu cya Zimbabwe mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka akaba yarabonanye na Visi Perezida w'icyo gihugu Constantino Chiwenga ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bakaba baramwemereye ubufasha ubwo aribwo bwose kugirango ruharwa Major Protais Mpiranya abashe gufatwa.

Ku bijyanye na ruharwa Fulgence Kayishema bivugwa ko ari mu gihugu cy'Afurika y'Epfo, Serge Brammertz yavuze ko igihugu cy'Afurika y'Epfo kigaragaza ubushake buke mu bufatanye bwo gushakisha uyu ruharwa. Yasabye Akanama gashinzwe amahoro ku isi ubufasha kugirango ibi bigerweho.

Ku bijyanye n'urubanza rwa Kabuga Felesiyani, Umushinjacyaha Mukuru wa IRCMT Brammertz yavuze ko itsinda rishinzwe uru rubanza ryarangije dosiye ndetse bakaba barasubije ibibazo bitandukanye byabazwaga n'umuryango we aho basabaga kurekura imitungo yafatiriwe. Tubibutse ko IRCMT yafatiriye imitungo ya Kabuga kugirango batazayikoresha kugura abatangabuhamya nkuko byagenze mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware.

Yongeyeho ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani ari ingenzi cyane mu guha ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusoza Brammertz yagarutse ku bikorwa bitandukanye byo guhakana no gupfobya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu bikorwa n'amatsinda y'Abanyarwanda baba hanze.

Yagize ati 'Nyuma y'imyaka isaga 25 haracyari abantu bahakana, bagapfobya ibyemejwe n'inkiko bigaragaza ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu. Guhakana Jenoside no gusingiza abayikoze bikurura urwango'

Brammertz yasabye urubyiruko kutikorera umusaraba w'amateka. Ubu butumwa busa n'ubugenewe Jambo asbl nubwo atabavuze mu izina. Tubibutse inkingi za mwamba za Jambo asbl

Placide Kayumba: Ni we washinze Jambo Asbl ndetse yigeze kuyibera Umuyobozi. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su-Perefe wa Gisagara mu Majyepfo y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2010, Ntawukuriryayo yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni we wayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.

Natacha Abingeneye: Ni we uyoboye Jambo Asbl muri iki gihe.Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w'Ubucuruzi, wanabaye umunyamuryango w'imena w'ishyaka MRND ryari irya Perezida Juvénal Habyarimana.

Mu 2005, Urukiko rwa Arusha rwari rukurikiranye Uwiringiyimana ku byaha bya Jenoside ariko yapfuye ataraburanishwa. Muri icyo gihe ariko yafashaga Ubushinjacyaha bwarwo gutanga ubuhamya ku bo bashinjwaga hamwe.

Ruhumuza Mbonyumutwa: Ni umunyamuryango wa Jambo Asbl akaba mwene Shingiro Mbonyumutwa, umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda.

Mbonyumutwa yashyigikiye anatera ingabo mu bitugu ingengabitekerezo y'urwango ku Batutsi yanakomeje gushimangirwa n'abamusimbuye kugeza muri 1994.

Shingiro Mbonyumutwa yahoze mu ishyaka MDR-Power, ishyaka ry'abahezanguni. Yabaye Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Jean Kambanda, mu gihe cya Jenoside.

Uyu Kambanda yari abereye umukozi, yahagarikiye Jenoside, ashishikariza abaturage gufata intwaro bakajya ku 'kazi' nk'uko bitaga ubwicanyi.

Liliane Bahufite: Ni umukobwa wa Col. Juvénal Bahufite wahoze ari Umuvugizi w'ingabo z'abajenosideri bari barashinze Leta i Bukavu mu yahoze ari Zaïre (RDC) nyuma yo gutsindwa uruhenu n'ingabo za FPR Inkotanyi.

Abagize Jambo Asbl bafite ijambo ry'ibanga ryo gushingira ku bwoko ndetse biyita 'Diaspora y'Abahutu'. Ni ingengabitekerezo yaranze amashyaka nka CDR yakwirakwije urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jambo Asbl ifite imbuga za internet ndetse n'imbuga nkoranyambaga ikoresha ikwirakwiza imigabo n'imigambo by'inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bahekuye u Rwanda.

Bivugwa ko abagize aka gatsiko bajya bagirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka ubuhamya bwa bamwe mu bagize FDLR , bavayo bakabicisha kuri Youtube.

Jambo Asbl ifite n'abandi banyamuryango batigaragaza, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

The post 'Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba' Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ruharwa-protais-mpiranya-ashobora-gufatwa-mu-minsi-ya-vuba-umushinjacyaha-mukuru-wa-irmct-serge-brammertz/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-protais-mpiranya-ashobora-gufatwa-mu-minsi-ya-vuba-umushinjacyaha-mukuru-wa-irmct-serge-brammertz

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)