RAB iri mu bushakashatsi harebwa uko amagi y’isazi yavamo ibiryo by’amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aborozi b’ingurube bagaragaje ko babangamirwa cyane n’uko ingurube zihendutse ku isoko ariko ibiryo byazo bikabagora kubibona bitewe n’uko bihenze.

Kuri wa 26 Ugushyingo 2021, RAB yatangarije aba borozi ko hari ubushakashatsi iri gukora ku magi y’isazi nyuma y’aho bigaragaye ko zishobora kwifashishwa mu gukemura iki kibazo.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko ubu bushakashatsi bugiye kurangira.

Ati “Ubwo bushakshatsi buri gukorerwa ku sazi z’umukara zitera amagi menshi kandi iyo ureba imiterere yayo afite intungamubiri zimeze neza nk’iza soya, hano mu gihugu hari abantu bikorera twatangiye gukorana na bo ubushakashatsi kandi tubona ko ari ibintu byoroshye kandi bifite umumaro.”

Izi sazi ngo zigaburirwa ibisigazwa by’imbuto n’ibiryo byo muri restaurant zigatera amagi ku buryo ari yo abantu bumisha bakayasya akaba ari yo asimbuzwa soya.

Yongeyeho ko ubu bushakashatsi buzarangirana n’uyu mwaka wa 2021 ndetse bari gukorana na RSB kugira ngo izakurikirane ubuziranenge bwabyo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube, Shirimpumu Jean Claude, yemeza ko ibiryo by’amatungo bihenze mu gihe ibiyakomokaho bikiri ku giciro cyo hasi.

Yagize ati “ Ikibazo cy’ibiryo koko kiragoye muri iki gihe kandi si ku matungo gusa no ku bantu ariko ibyo bigira ingaruka mu bworozi kuko iyo ibyo tugaburira amatungo byahenze kandi ibikomoka ku matungo bikiri hasi aborozi barananirwa kandi bakanabivamo.”

RAB yatangaje ko izi sazi z’umukara zizororerwa mu bice bitandukanye by’igihugu kandi bizakorwa n’abashoramari inashimangira ko ibiryo by’amatungo bikomoka ku magi yazo bizatangira kuboneka nko mu mwaka utaha.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze, ubwo yabwiraga aborozi b'ingurube ko hari ubushakashatsi burimo gukorwa ku magi y'isazi z'umukara



source : https://ift.tt/3ok3m3v
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)