I Nyamirambo, Muhadjili yafashije Police kubona amanota atatu
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police Fc yari yakiriye Marines Fc, umukino urangira Police Fc iwutsinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 29 w'igice cya mbere.
Rusizi, Rayon Sports yongeye gutsikira
Ku kibuga cya Rusizi aho Rayon Sports idakunze gukura amanota atatu, yaje kuhanganyiriza na Espoir yaho ibitego 2-2.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana, ESPOIR iza gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 23 n'uwa 47.
-
- Onana watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 54 gitsinzwe na Niyigena Clément, ESPOIR iza kurata penaliti ku munota wa 84.
I Rubavu, Kiyovu yabonye amanota atatu
Kuri Stade Umuganda ku kibuga Etincelles yakiriraho, mu gihe iyi kipe itarabasha gutsinda umukino n'umwe, Kiyovu Sports yayihatsindiye ibitego 2-0, byatsinzwe na Bigirimana Abeddy ndetse na Ngendahimana Eric.
Mu yindi mikino, AS Kigali yatsinze Gicumbi ibitego 2-1 i Gicumbi, Etoile de l'Est itsinda Gasogi United igitego 1-0, naho Bugesera na Rutsiro zinganya 0-0.
Uko imikino y'uyu munsi yagenze
Gicumbi FC 1-2 AS KIGALI
Etincelles 0-2 KIYOVU SPORTS
ESPOIR FC 2-2 RAYON SPORTS
Etoile 1-0 Gasogi United
Bugesera 0-0 Rutsiro FC
Police FC 1-0 Marines FC
source : https://ift.tt/3Gagf6h