Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya watunguye benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya uri mu mabara itari imenyereweho bitungura benshi, akaba ari umwambaro wa 3 (3rd kit) w'iyi kipe.

Ubusanzwe Rayon Sports imenyerewe mu mwambaro w'ubururu n'umweru. Imikino yakiriye ikunda kuyikina yambaye ubururu burimo umweru muke, ni mu gihe imikino yakiniye hanze ni ukuvuga yasuye, yambara umweru, byaba ngombwa ko hajyamo ubururu bukaba buke.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 iyi kipe yagaragaje umwambaro wayo wa 3 (3rd kit) izakoresha muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-22.

Ni imyenda ifite ibara risa nk'ivu, amabutura ku mpande ndetse n'imipira ku ntugu umanuka ku maboko ifite uturongo tw'umuhondo, ni mu gihe nimero ndetse n'izina ry'ikipe nabyo byandikishijwe umuhondo.

Kuba Rayon Sports yahitamo iri bara nk'umwambaro wabo wa 3 kandi imenyerewe mu bururu n'umweru, nta kosa yaba yakoze kuko n'ahandi henshi ku Isi usanga amakipe menshi umwambaro wabo wa 3 uba utandukanye n'amabara amenyereweho.

Ibi bikaba bifasha ikipe mu gihe igiye gukina n'ikipe bihuje amabara kuba itabura icyo yambara.

Mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona ubwo Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC mu mpera z'icyumweru gishize, yasanze Rayon Sports yahisemo kwambara imipira y'umweru ifitemo ubururu buke ndetse n'amakabutura y'ubururu, Gorilla FC isanzwe nayo yambara ubururu n'umweru yabuze amahitamo ihita ijya mu isoko kugura imyenda y'umutuku ni yo yakinanye, habuze gato bari bagiye kuyitera mpaga.

Rayon Sports itangaje umwenda wa 3 mu gihe ku wa Gatandatu nayo yashoboraga kuzahura n'iki kibazo kuko AS Kigali bazakina nayo yambara ubururu kandi akenshi iyo yakinanye ubururu umunyezamu wayo aba yambaye umweru, bivuze ko nta bara bari basigaranye uretse gushakira ku mwenda wa 3.

Iyi myenda Rayon Sports igiye kujya yifashisha nk'umwambaro wa 3, yenda gusa n'amakabutura abanyezamu bayo bamaze iminsi bakinisha yenda kumera nk'iyi myenda mishya baguze.

Igaragaza uyu mwambaro mu ifoto yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, benshi mu bakunzi b'iyi kipe batunguwe n'iri bara ariko na none bashimira komite aho bemeza ko uwo mwenda ntacyo utwaye, bayisabye kuyishyira ku Isoko bakihahira.

#OurThirdkits... pic.twitter.com/F9xYM6OCnm

â€" Rayon Sports Official (@rayon_sports) December 16, 2021

Iyi niyo myenda mishya ya Rayon Sports
Rayon Sports imenyerewe mu bururu n'umweru
Imyenda bakorewe ifite ibara ryenda gusa n'iyo kabutura Bashhunga Abouba yambaye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamuritse-umwambaro-mushya-watunguye-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)