Rayon Sports yananiwe gutsinda Gicumbi FC, Marine FC itsinda Etoile de l'Est #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Rayon Sports iravuga ko ikibuga kibi kiri mu mpamvu zatumye itabasha gutsinda Gicumbi FC
Rayon Sports iravuga ko ikibuga kibi kiri mu mpamvu zatumye itabasha gutsinda Gicumbi FC

Imikino yose uko ari itatu yabereye hanze y'umujyi wa Kigali. Mu Karere ka Gicumbi, ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

Ni umukino utigeze ugaragaramo uburyo bwinshi bwavamo ibitego kubera ahanini imiterere y'ikibuga kitemerera amakipe gushyira hasi umupira agakina. Icyakora ikipe ya Rayon Sports yabonye imipira y'imiterekano itagize umusaruro itanga. Ni mu gihe ikipe ya Gicumbi FC na yo yagiye igerageza gukina imipira yo hejuru ariko uburyo bwabonetse binyuze kuri Muhumure Omar ndetse na Dusenge Bertin wamusimbuye mu gice cya kabiri ntibwagira icyo butanga. Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota.

Nyuma y'uyu mukino umutoza w'ikipe ya Rayon Sports yavuze ko n'ubwo batabonye amanota atatu ariko n'inota rimwe babonye ribanyuze.

Yagize ati"Twifuzaga amanota atatu n'ubwo byanze n'inota rimwe na ryo ni ryiza rizadufasha kuko hari aho tuzarikenera. Ikibuga ntabwo kimeze neza ushoboye gutsinda biba ari byiza ariko ikintu cya mbere ni ukwirinda kudatsindwa kuko biba ari byiza ntabwo nanenga abakinnyi banjye."

Mu yindi mikino, mu Karere ka Musanze kuri sitade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC yakiriye Etincelles FC amakipe yombi anganya igitego 1-1 ibitego byatsinzwe na Bizimungu Omar ku ruhande rwa Etincelles wagitsinze ku munota wa 34 ndetse na Beni Ocen watsindiye Musanze FC ku munota wa 45.

Kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Marine FC yari yakiriye Etoile de l'Est FC maze Marine FC yari imaze iminsi ititwara neza itsinda Etoile de l'Est na yo imaze imikino itanu(5) idatsinda ibitego 2-1. Ku ruhande rwa Marine FC byatsinzwe na Mugiraneza Frodouard na Mfitumukiza Nzungu mu gihe Etoile de l'est FC yatsindiwe na Harerimana Jean Claude kuri penaliti.

Imikino itatu yabaye uyu ku wa Kabiri yatsinzwemo ibitego bitanu ku mpuzandengo y'igitego 1 n'ibice 66.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 hateganyijwe imikino itatu irimo APR FC izakira Espoir kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa sita n'igice, Bugesera FC yakire Kiyovu Sports mu Karere ka Bugesera mu gihe Police FC izakira Gasogi United kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yananiwe-gutsinda-gicumbi-fc-marine-fc-itsinda-etoile-de-l-est

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)